RFL
Kigali

Zinjiye mu murwa! Dova Business Company yazanye izindi modoka nshya z’akataraboneka zifite ubudahangarwa mu mikorere-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:22/07/2022 22:34
1


Dova Business Company yazanye izindi modoka z’akataraboneka zifite ubudahangarwa mu mikorere nyuma y’uko abakiriya b’iza mbere banyuzwe bakishimira imodoka zituruka muri iyi kompanyi.



Dova Business Company ni ikigo kizewe haba mu Rwanda no mu mahanga ku buryo abakizi bakirahira bitewe n’uburyo gikoramo umunsi ku munsi haba mu gucuruza imodoka, kuzikodesha ndetse n’ibindi bikorwa bibarizwa muri iki kigo.

Bimaze kumenyerwa ko imodoka zicuruzwa n'iyi kompanyi ziba ari 0 Kilometre ni ukuvuga ko nta kirometero ziba zakagenda yewe no kuzizana mu Rwanda zizanwa mu mashashi, ibintu bitari bimenyerewe mu Karere.

Usibye kuba nta kirometero izi modoka ziragenda, zifite buri kimwe cyose nkenerwa wakenera ku modoka nshya ndetse zifatwa nka numero ya mbere kubera ko zikomeye mu buryo bwose. N'iyo uzibona zigenda, ubona ko ari imodoka z’inzozi uba ufite.

Mu kiganiro bagiranye na inyaRwanda.com, Agaba Jeremy ndetse na Fidele bo muri Dova Business Company Ltd bose bahurije ku kuba izi modoka ari nziza kandi zizaramba. Agaba yavuze ko ibyuma by'izi modoka bikiri bishya ndetse harimo uburyo bw’ikoranabuhanga butandukanye n’izindi zose.

Ibyo wamenya kuri Dova Business Company

Dova Business Company Ltd ni kompanyi igurisha imodoka nshya (0Km) nziza cyane ku biciro biri hasi ugereranyije n'ibiciro bisanzweho tuzi. Itanga Guarantee y'imyaka 3 cyangwa 100,000km, icyaba cyije mbere muri byo ikanakora Service & Maintanance mu gihe cy'umwaka wose ku buntu.

Wayigura ukayitahana cyangwa ukayisiga mu kazi bakaguha kontaro y'imyaka itatu(3) ikwinjiriza agatubutse kandi n'ubundi ikiri muri guarantee.

Dova Business Company Ltd ikorera i Gikondo- ku Kiliziya Gatolika ya Gikondo. Wabahamagara kuri: +25079126886 cyangwa +250788516221. Website yabo ni: www.dovabusiness.rw


Imodoka zo muri Dova ni nta makemwa 

Si ugucuruza no gukodesha imodoka gusa kuko Dova Business Company ifite n’ibindi bigo biyishamikiyeho birimo nko Gukodesha no gucuruza amazu, no gushakira abantu uburyo bwo kubona VISA yo kujya kwiga mu mahanga.

Usibye ibi kandi Dova Business Company ifite Saloon y’icyitegererezo ikoreramo abogoshi b’abahanga, abakora inzara b’abahanga n’abandi basuka bakanakora mu mutwe mu buryo bwose.


Jonathan muri Dova 


Agaba muri Dova


Imodoka zo muri Dova ziriranga 





Fidele muri Dova


Agaba n’umutekinisiye Bernard baganirira ku modoka nshya







Aha ni ahari Saloon ya Dova 













Shema muri Dova





















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ruhanga Julie1 year ago
    Mwiriwe neza, nabazaga ese imodoka mwaba mukodesha nizo umuntu aba yaguriye muri company,ese aramutse afite ize akazizana mwamufasha,? Ese ko nabonye umuntu mumukodeshrreza imyaka 3 niyo yonyine cg mwamwongeza? Akandi kabazo kari funny,nabonye mutanga agatubutse kumuntu mwakodesereza ,ese uwa make nangahe? 😀 MURAKOZE





Inyarwanda BACKGROUND