RFL
Kigali

Dore ibikorwa 7 wakora mu gihe wasuye ikiyaga cya Kivu

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:18/07/2022 12:31
0


Ikiyaga cya Kivu kiri mu burengerazuba bw'u Rwanda, no mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Ni kimwe mu biyaga bizwi ku mugabane wa Afurika ndetse cyakira n'umubare munini wa ba mukerarugendo. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kubikorwa 7 wakora mu gihe wasuye aka gace.



Mu masaha 4 n'igice uvuye mu mujyi wa Kigali ujya mu burengerazuba bw’u Rwanda, ugera ku kiyaga kiza cya Kivu kiri mu biyaga binini muri Afurika y'uburasirazuba, ndetse cyashyizwe ku mwanya wa 7 w'ibiyaga binini muri Afurika. 

Ikiyaga cya Kivu gifitiye akamaro kanini u Rwanda mu buryo bwo kwakira umubare munini wa ba mukerarugendo baza gusura aya mazi n'ibindi bikorwa bihakorerwa, ndetse sibyo gusa kuko U Rwanda runungukira muri Gas Methane icukurwa muri iki kiyaga, itanga amashanyarazi akoreshwa n'abaturage n'inganda.

Gaz Methane icukurwa mu kiyaga cya Kivu

Iki kiyaga gikikijwe n'imisozi ituje, byonyine urugendo rujyayo rukubera rwiza bitewe no kugenda witegereza imisozi ndetse n'ishusho y'ikiyaga ubonera kure uko ugenda ugisatira. Cyegeranye  n'umugi wa Rubavu (ahahoze ari Gisenyi) wiganjemo imirimo igendanye n'uburobyi, ukaba uherereye ku nkombe y'amajyaruguru y'ikiyaga.

Ibikorwa by'uburobyi ku kiyaga cya Kivu

Umujyi wa Rubavu ukubera ahantu heza ho kumara umugoroba wirebera iki kiyaga gituje. Hari umubare munini wama Hoteri yo gucumbikamo nka Serena Hotel, Kivu Paradise resort, Cormoran Lodge n'izindi, tutibagiwe n'utubari turi muri aka gace twishimirwa cyane n'abakunda kuryoherwa n'ubuzima mu masaha ya nimugoroba.

Umujyi wa Rubavu

Imbibi z’iki kiyaga zikikijwe n'inkombe ifite umusenyi wera, ndetse hakaba n’ahantu heza ho kuruhukira mu mpera z'icyumweru cyangwa mu bihe by'ikiruhuko, ndetse kuko aka gace kari hafi na Pariki y'ibirunga, bituma uyu mujyi wakira umubare munini wa ba mukerarugendo bavuye mu birunga bifuza kuruhuka neza.

Dore ibikorwa 7 wakora mu gihe wasuye ikiyaga cya Kivu

1. Umukino wo kuroba

Uyu mukino wo kuroba ukorwa mu buryo bwo kwidagadura, aho abantu barushanwa kuroba amafi yafashwe agahita asubizwa mu mazi. Iki kiyaga kibamo amoko y'amafi adasanzwe nka Tilapiya z'ubururu bwirabura, Nili Tilapiya, Sardine zo muri Tanganyika n'izindi.

Ibi bituma uyu mukino urushaho kuryohera abakunda ibijyanye n'amarushanwa, mu gihe mwahisemo ubwoko runaka muri burobe ndetse buri wese atahana ifi nk'igihembo cy’uko yabaye mu bakinnye. Ibi ni uburyo bwo gutuma umukino ushimisha abawukina. 

Umukino wo kuroba

2. Ingendo zo mu bwato

Ikiyaga cya Kivu kizwiho kutabamo ingona n'imvubu, bitewe n'imyuka ikomeye iba mu buvumo bw’iki kiyaga. Gusa ibi bituma haba ahantu heza ho gukorera ingendo z'ubwato, ushobora gukora izi ngendo ujya gusura ibirwa nk'Amahoro, Napoleon na Nyiramirundi habarizwa ibintu byinshi bitangaje.

Ndetse kandi ushobora gukoreramo ingendo z'ubwato zisanzwe uri kumwe n'inshuti, mukaba mwafatiramo ifunguro cyangwa ku mugoroba mufata icyo kunywa mureba izuba rirenga cyangwa mw'isomera ibitabo. Hari n'umubare munini w’inyoni zo ku mazi ziri mu byishimirwa kurebwa mu gihe umuntu atembera mu kiyaga.

Ingendo zo mu bwato ku kiyaga cya Kivu

Inyoni zo ku mazi

3. Imikino yo ku mazi 

Ku musenyi wo ku kiyaga cya Kivu ushobora kuhakinira imikino itandukanye nka Volleyball, kunyonga igare, umupira w'amaguru, Kayaking n'indi. Ibi byose bituma harushaho kuba ahantu ho kuruhukira, haba kubari gukina cyangwa abicaye bihera amaso bota akazuba cyangwa baganira.


4. Guterera imisozi 

Ikiyaga cya Kivu gikikijwe n'imisozi itoshye, iyo uyihagaze hejuru uba ureba impande zose z'ikiyaga neza. Guterera iyi misozi bishobora kuba kimwe mu bishimisha wakora ku kazuba ko mugasusuruko. Uyu uba n'umwanya mwiza wo gusobanurirwa amateka n'imibereho y'abatuye muri aka gace, ndetse no gufata amafoto meza.  

5. Gusura ikawa 

Iki ni igikorwa gishimisha ushobora gukora mu gihe wagiye ku Kivu. U Rwanda ruzwiho guhinga no kugemura ikawa mu bihugu byo hanze, rero uwahageze ashobora gusura aho ihinzwe mu duce turi hafi n'ikiyaga, akerekwa uko ihingwa, uko isarurwa n’uko itunganywa muri rusange, ndetse akaryoherwa no kuyinywaho ari nshya, tutibagiwe no kuyigura akayitahana mu rugo.

6. Koga mu kiyaga cya Kivu no kuruhuka ureba amazi 

Nyuma yo guterera imisozi ikikije Kivu, ushobora kujya kuruhukira ku mazi woga mu gihe hari nk'izuba ryinshi. Ubukonje bw'amazi butuma umuntu akomeza kumererwa neza, ndetse hari n'umubare munini w’ama Hoteri ari hafi y'ikiyaga ushobora kwicaraho akaguha ishusho nziza y'ikiyaga mu gihe wicaye uruhuka cyangwa usoma igitabo.


Serena Hotel iri ku kiyaga cya Kivu

7. Gusura ikigo kirera abana cya Imbabazi Orphanage

Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 yasize umubare munini w'abana badafite umuryango. Rosamond Carr umunyamahanga wabaye mu Rwanda mu gihe cya Genocide, niwe washinze iki kigo afite intego yo kubonera aho kuba no kurera abana bagizweho ingaruka na Genocide, bagakura, bakiteza imbere. Iki kigo ni icy’umumaro ku mubare munini w'abatuye muri aka gace. 



Source: Exclusive Africa Safaris

















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND