RFL
Kigali

Ikinyobwa Cya United Gin kirahiriwe na benshi mu bitabiriye igitaramo cya Trappish Concert 2 -AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:17/07/2022 6:39
1


Igitaramo cyahawe izina rya Trappish Concert 2, ni igitaramo cyagaragayemo ingero zitandukanye z’ibyamamare. Benshi mu bitabiriye iki gitaramo bavuze imyato UNITED GIN iri mu binyobwa bikunzwe muri iyi minsi.



Trappish Concert ni igitaramo cyabaga ku nshuro ya kabiri, kikaba cyari kirimo umurindi wo hejuru bitewe n’umuziki wakiranze. Iki gitaramo cyari kiganjemo injyana ya HipHop, Trappish na KinyaTrap zose zumvwaga ku bwinshi.

Muri iki gitaramo abantu batari bacye bayobotse ikinyobwa cya United Gin bitewe n’uko cyabafashaga gususuruka bakabasha no kubyina bakanyurwa. Byagaragaye ko ibinyobwa bya United Gin bikunzwe cyane nk'uko byagaragariraga mu byishimo abanyweye izo nzoga bari bafite.

Kompanyi icuruza United Gin ibarizwamo ibyamamare bitandukanye ari na bo bafatanyabikorwa beza iyi kompanyi ifite. Mu gitaramo cya Trappish, byari agashya ndetse kanazanye impinduka bitewe n’uburyo iyi kompanyi yazanye ibyamamare by'ingeri zose yaba abamamaye ku mbuga nkoranyambaga no mu  muziki. Bafashaga abantu gususuruka bifashishije iki kinyobwa.


Muri iki gitaramo inyaRwanda.com yazengurukije akuma gafata amajwi twegera abantu batandukanye cyane ko bari benshi tubabaza uko bumvishe iki kinyobwa ndetse n’uburyo bacyakiriye mu gitaramo.

Abenshi bahamije ko ari ikinyobwa kiza ndetse ko bishimiye cyane United Gin yakibegereje. Bavuze ko babyinye karahava ndetse bakaba batwaye n’impamba yo kujya kucyumvisha n’ab’iwabo mu mahanga.


‘Trappish Concert II’ ni igitaramo cyabereye kuri Canal Olympia ku i Rebero, gitangira ku mugoroba wo ku wa Gatandatu kirangira ahagana Saa 12:45 z’urukerera rwo ku Cyumweru tariki 17 Nyakanga 2022.

Benshi banyuzwe no kuganwa n'abakiriya bakunze Unite Gin

Ahabereye igitaramo hari hatatswe ibinyobwa bya United Gin 

United Gin ni ikinyobwa gipfundikiye neza kindi kimara inyota nk'uko abakunzi bacyo babidutangarije






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fabriceineza97@gmail.com1 year ago
    Aya si amakuru ni publicite





Inyarwanda BACKGROUND