RFL
Kigali

Rocky Kimomo yiyongereye mu bagiye kumenyekanisha ipaki nshya ya interineti ‘Smart Phone Unlimited' ya Mango 4G

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:16/07/2022 14:16
1


Uwizeye Marc [Rocky Kimomo] wamamaye mu gasobanuye bitewe n’ubuhanga bwe muri uyu mwuga, yasinyanye amasezerano y’imikoranire na Mango 4G yo kumenyekanisha ipaki nshya ya interineti "Smart Phone Unlimited".



Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu ubera mu mujyi rwagati aho icyicaro cya Mango 4G giherereye mu nyubako ya T2000. Rocky Kimomo wamamaye mu gasobanuye ndetse n’ubuyobozi bwa Mango 4G bashyize umukono kuri aya masezerano y'imikoranire.

Aganira na inyaRwanda.com, Rocky Kirabiranya nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano, yavuze ko yishimiye cyane gukorana na Mango 4G cyane ko ari abantu bafite ibyiza kandi banifuza kubisangiza abandi.

Yagize ati: ”Yego ni byo maze gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire na Mango 4G kuko ni abafatanyabikorwa beza kandi batanga ibyiza. Kubona internet y’ukwezi kose idahagarara ukoresha Social Media zose ni iby’agaciro gakomeye ari nayo mpamvu nanjye ndimo".

Niyomugabo Eric Umuyobozi Wungirije wa Mango 4G yabwiye inyaRwanda.com ko bamuritse ku mugaragaro ipaki nshya yitwa "Smart phone Unlimited" aho abakiriya bashobora gukoresha interineti idahagarara mu gihe cy’ukwezi.


Ubwo Rocky Kirabiranya yasomaga amasezerano

Yavuze ko iyi paki (Package) igura ibihumbi 15 Frw ikamara ukwezi idahagarara aho uba uyikoresha kuri Smart Phone na Tablet, ariko avuga ko iyi paki idashobora gusharingwa undi muntu. Yagize ati: ”Smart Phone Unlimited ni package igura ibihumbi 15 Frw mu gihe cy’ukwezi idahagarara. Ni package ikora kuri Smart phone na Tablet, ni Package idasharingwa, ushobora kuyibona ku maduka yose ya Mango mu gihugu hose".


Rocky Kirabiranya yanyuzwe n’amasezerano yasinze

Niyomugabo yakomeje avuga ko muri Mango bafite amapaki agurishwa yitwa Tethering Pack aboneka kuri Platform za Mango arizo My Mango App n'urubuga rwabo ari rwo www.mango4g.rw cyangwa ukajya muri telefone yawe ugakanda *766# ugakurikiza amabwiriza. 

Ku bindi bisobanura wabakurikira ku mbuga nkoranyambaga zabo aho bitwa Mango 4G cyangwa ugahamagara ku murongo utishyurwa 2550.



Rocky Kirabiranya yafashe ikaramu asinya ku masezerano

Ku bijyanye n’amasezerano bagiranye na Rocky n’impamvu ari we basinyishije nyuma ya Junior Giti, uyu muyobozi wo muri Mango 4G yagize ati: ”Yaba Rocky cyangwa Junior bose ni abantu badasanzwe mu byo bakora kandi babikora neza nk’abafatanyabikorwa beza". Ku bw'izo mpamvu zirangajwe imbere b'ubudasa bwabo, aba basobanuzi ba filime bagiye gufasha Mango kumenyekanisha iyi paki nshya ya interineti n’ibindi bikorwa muri rusange bya Mango.


Mu gusoza, Niyomugabo yavuze ko hari kandi poromosiyo aho umukiriya uguze telefone iri munsi y’ibihumbi 150 Frw ahabwa iyi paki ya Unlimited ukwezi kose ku buntu. Mu gihe uguze telefone iri hejuru y’ibihumbi 150 Frw uhabwa ipaki ya interineti y'ubuntu imara amezi abiri idahagarara.




Eric Niyomugabo umuyobozi wungirije (Vice President) wa Mango ashyira umukono ku masezerano bagiranye na Rocky


AMAFOTO: Sangwa Julien - inyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ingabire valenc1 year ago
    nukuri turayishimiyeka ndi dukomeze kugendana niterambere rya 4G Thamk you





Inyarwanda BACKGROUND