RFL
Kigali

Perezida wa Sri Lanka yeguye

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:14/07/2022 17:08
0


Perezida wa Sri Lanka Gotabaya Rajapaksa, yohereje Perezida w’Inteko Ishinga amategeko ibaruwa yo kwegura kuri uyu wa kane tariki 14 Nyakanga, nyuma gato y’uko ageze muri Singapour.



Ibi bibaye bucyeye bwaho nyuma yo “guhunga igihugu cye”. Perezida wa Sri Lanka akaba yohereje ukwegura kwe kuri ‘email’ kuri Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, ibi akaba yabikoze nyuma yo kugera muri Singapour avuye muri Maldives, aho yabanje kunyura ava mu gihugu cye cya Sri Lanka. Umuvugizi w’Inteko Ishinga Amategeko yavuze ko ibaruwa ye yoherejwe Umushinjacyaha Mukuru wa Sri Lanka kugira ngo asuzume ingingo zemewe n’amategeko mbere yo kwemera ukwegura kwe kumugaragaro.

Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, Gotabaya Rajapaksa yahunze Ingoro ye ya Perezida, yibasiwe n’abigaragambyaga bamushinja imiyoborere mibi mugihe iki gihugu kiri mu bibazo bikomeye by’ubukungu bitari byarigeze bibaho mu mateka yacyo.

Nyuma yo kuva muri Maldives, yerekeje muri Singapour hamwe n’umugore we Ioma ndetse n’abamurinda babiri batwawe n’indege y’ubucuruzi yo muri Arabia Saoudite. Ubwo buriraga indege, bari barinzwe cyane mbere yo guhaguruka.

Nk’uko ibitangazamakuru byo muri Sri Lanka  bibitangaza, Perezida Gotabaya yabanje gusaba indege yigenga “Private Jet” yanga gufata indege isanzwe y’ubucuruzi hamwe ‘kabagenzi basanzwe, bitewe n’uburyo yabonaga atakiriwe neza ubwo yageraga i Maldives kuwa gatatu. Ubwo yasohokaga mu kibuga cy’indege cya Velana muri Maldives, yahuye n’abari bateguye imyigaragambyo mu murwa mukuru Malé bamubwira nabi ndetse baramutuka, basaba Guverinoma ya Maldives kutareka ahahagarara.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Singapour yavuze ihamya ko Gotabaya Rajapaksa yemerewe kwinjira muri Singapour nk’uje mu ruzinduko rwe bwite, ataje yemerewe kuhasaba ubuhungiro.

Amakuru aturuka mu biro by’umutekano wa Sri Lanka, avuga ko Perezida ashobora guhungira muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.  


Source: RFI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND