RFL
Kigali

Injira muri Dova Business ahantu honyine ushobora kugura imodoka ya 0 Kilometre igahabwa akazi k’imyaka 4 winjiza agatubutse buri kwezi-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:13/07/2022 12:02
0


Dova Business Company yaziye igihe ku bifuza kugura no gukodesha imodoka nziza kandi zigezweho. Abaganye iki kigo ntibahwema kukivuga imyato kuko ni ho honyine ushobora gusanga imodoka nshya zikiri mu mashashi.



Dova ni ikigo cya mbere mu Rwanda mu guteza imbere abakiriya bacyo bakigana bashaka imodoka zo kugura no gukodesha. Iki kigo kikaba cyaraziye igihe ku bifuza kugura imodoka kuko iyo uyiguze bahita bayiha akazi kandi igaherekezwa n’amahirwe menshi ashoboka kuri iyo modoka.

Iki kigo gikomeje kuba ikitegererezo mu Rwanda bitewe n’uburyo bagira serivisi zinyura abakiriya bacyo aho banashyizeho uburyo bw’ihariye ku modoka nshya za 0 Kilometre cyane ko izi modoka ziba zikenewe cyane.

Akarusho kandi ni uko muri izi modoka nshya ushobora kuyigura ku giciro kikunogeye ndetse muri Dova Company bakayiha akazi mu gihe cy’imyaka ine, kandi muri icyo gihe cyose ikaba ikwinjiriza agatubutse buri kwezi.

Kigali Protocal mu bamuritse imodoka nshya za Dova

Si ibyo gusa kuko nyuma yo kuyiha akazi, iyi modoka iba ifite 'Guarantee' y'imyaka 3, umwaka umwe w'ubuntu wa Maintenance kandi buri kwezi urinjiza. Iyi gahunda Dova yashyizeho irareba gusa imodoka za 0 Kilometres ari nazo abasirimu benshi bakunze kugura.

Dova imaze gushinga imizi mu bijyanye no gukodesha ndetse no kugurisha imodoka, ni kompanyi yanabiherewe igihembo nka kompanyi y’umwaka wa 2021 nk'ikigo cyizewe ndetse bikaba byakorohera kubagana no kubabona mu buryo bworoshe.

Imodoka nsha yo muri Dova

Dova Business Company ikorera i Gikondo ku Kiliziya Gatorika. Wabahamagara kuri numero igendanwa +250789126886 cyangwa ukabandikira Call/WhatsApp:+250788516221 ndetse wanasura urubuga rwabo ari rwo www.dovabusiness.rw.


Dova ni kompanyi y'ikitegererezo mu gutanga imodoka nziza

Imodoka zo muri Dova aba ari nshya







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND