RFL
Kigali

Shinzo Abe wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani ari hagati y’urupfu n’ubuzima nyuma yo kurasirwa mu gihugu cye

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:8/07/2022 6:32
0


Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani, Shinzo Abe ari hagati y’urupfu n’ubuzima nyuma yo kuraswa, ukekwaho iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi akaba yamaze gutabwa muri yombi.



Ibi byabaye kuri uyu wa gatanu ku manywa y’ihangu ahagana saa tanu n’igice ku masaha yo mu Buyapani (02:30 GMT) ubwo Shinzo Abe wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani yatangaga ikiganiro, ahita ajyanwa mu bitaro.

Biravugwa ko umutima we wahagaze [heart attack/arrêt cardiaque] aho biri kuvugwa ko “nta kigaragaza ko agifite ubuzima”.

Amakuru dukesha France 24 avuga ko Shinzo Abe yakomerekejwe n’isasu ubwo yari mu kiganiro cya politique mu gace ka Nara nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bya hariya mu Buyapani.

Ni ikiganiro kijyanye n’amatora y’abasenateri azaba ku cyumweru nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru NHK ndetse na Kyodo byo mu Buyapani.

Mu kiganiro na NHK, umugore ukiri muto wari uri aho byabereye yavuze ko “yarimo atanga ikiganiro ni uko umugabo aturuka inyuma. Urusasu rw’isasu rya mbere rwavuze nk’urw’igikinisho. Ntiyaguye ni uko habaho urufaya rw’amasasu. Isasu rya kabiri ryagaragaraga, washoboraga kubona ibishashi by’umuriro waryo ndetse n’umwotsi. Nyuma y’uko kuraswa bwa kabiri abantu bahise bamwegera batangira kumukorera “massage” y’umutima”.

Umwe mu bagize ishyaka rya PLD riri ku butegetsi, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Jiji cyo mu Buyapani, nawe yatangaje ko ubwo urufaya rw’amasasu rwumvikanaga Shinzo Abe yahise yitura hasi, avirirana ku ijosi.

Shinzo Abe w’imyaka 67 , ibitangazamakuru byo mu Buyapani byatangaje ko yahise ajyanwa mu bitaro “ameze nk’utari guhumeka, bemezaga ko ameze nk’uwapfuye, kandi bakemeza ko ari ibibanziriza iyemezwa ku mugaragaro ko yitabye Imana.”

Biravugwa ko yaba yarashwe bamuturutse inyuma, bikaba binavugwa kandi ko hamaze gutabwa muri yombi ukekwaho iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi.

Kugeza ubu, uyu watawe muri yombi arakekwaho “gushaka kwica” kuko uwo yarashe atahise apfa. Amakuru ava muri polisi yaho avuga ko uyu watawe muri yombi ari mu kigero cy’imyaka 40 n’indi, ndetse imbunda yakoreshejwe ikaba nayo yamaze gufatwa.


Shinzo Abe niwe wabaye Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani wa mbere watinze ku butegetsi akaba yarabumazeho umwaka ubwo byari muri 2006 ndetse akongera kuba Minisitiri w’Intebe kuva mu mwaka wa 2012 kugera muri 2020.

“Ntabwo byigeze bibaho mu mateka y’Ubuyapani” -ubusesenguzi bw’umunyamakuru w’ikinyamakuru Bloomberg Geraroid Reidy buvuga ko ibyabaye bidasanzwe mu mateka y’Ubuyapani, dore ko hari amategeko yihariye kandi akomeye ajyanye no gutunga intwaro muri kiriya gihugu bitorohera uwo ari we wese kuyitunga. Ibi kandi bituma ibikorwa nk’ibi byo kurasana bidakunze kuba mu Buyapani.

Source: France 24, Bloomberg, TV5 Monde








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND