RFL
Kigali

Icyo RIB ivuga ku isubizwa mu kazi rya Muhire Henri wa FERWAFA ugikurikiranyweho ibyaha bya ruswa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/07/2022 16:49
0


Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko kuba Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Muhire Henri ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa yarasubijwe mu kazi byabazwa iri shyirahamwe kuko bitarureba ndetse ko rwamaze gukora akazi karwo uko bikwiye.



Ku wa Kabiri tariki ya 5 Nyakanga 2022, IIshyirahamwe ry’umupra w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryasubije mu kazi Umunyamabanga mukuru waryo, Muhire Henry Brulart nyuma y’ibyumweru bibiri ahagaritswe azira kudashyira mu bikorwa inshingano ze.

Mu kiganira yagiranye na RadioTV10, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje ko Muhire agikurikiranywe hamwe na bagenzi be babiri; Nzeyimana Félix wari ushinzwe Amarushanwa muri FERWAFA n’umusifuzi Tuyisenge Javan, bose uko ari batatu bakaba bakekwaho ibyaha bitatu bifite aho bihuriye na ruswa no gukoresha inyandiko mpimbano.

Uko ari batatu, yaba Muhire ukurikiranywe adafunze n’abandi babiri bafunze, bakekwaho icyaha cyo Guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, icyo kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha ndetse n’icyaha cyo guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe.

Dr Murangira avuga ko dosiye y’ikirego cyabo, yashyikirijwe Ubushinjacyaha tariki ya 27 Kamena 2022 kugira ngo na bwo bukore iperereza ryisumbuyeho, bunafate icyemezo cyo kubashyikiriza Urukiko.

Itangazo rya FERWAFA risubiza Muhire Brulart mu kazi, ryasohotse ku wa Kabiri tariki ya 05 Nyakanga 2022.

Dr Murangira avuga ko iki cyemezo cyo kuba yarasubijwe mu kazi “byabazwa FERWAFA ariko ntidukeka ko byabangamira iperereza kuko ibimenyetso byari bikenewe byarabonetse”.

Murangira yavuze ko RIB itazihanganira ruswa aho yaba ivugwa hose, aboneraho gusaba abafite ibimenyetso kuri ruswa ivugwa mu mupira w’amaguru, bagana uru rwego bagatanga amakuru kugira ngo irandurwe aho gukomeza kubivugira mu biganiro bitambuka mu bitangazamakuru gusa.

RIB ivuga ko Muhire Henry agikurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa hamwe na bagenzi be babiri





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND