Umukirigitananga Daniel Ngarukiye yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Ka kana’, ivuga ku rukumbuzi rwo kuburana n’uwo mwabyirukanye ugahora wifuza kumubona.
Uyu muhanzi asohoye iyi ndirimbo mu
gihe kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nyakanga 2022 agaruka mu Rwanda, nyuma y’imyaka
irindwi yari amaze mu Bufaransa.
Ni nyuma y’igihe kinini agerageza
kuza mu Rwanda ariko bikanga. Ngarukiye yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo ari
inkuru mpamo y’ubuzima yabanyemo, n’umwana w’inshuti ye batongeye kubonana nyuma
y’uko umuryango we wimukiye i Kigali.
Avuga ko kuva icyo gihe atongeye
kubonana n’uwo mwana kugeza n’uyu munsi. Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi aririmba
abwira uyu mwana bakuranye kwigaragaza, ‘maze twigaragaze kuko ishusho yawe
yanze kumvamo’.
Ati “Ni indirimbo ishingiye ku mwana
twakuranye ariko twaje kuburana. Ni indirimbo yamporaga ku mutima ku buryo
numvaga naratinze kuyisohora, igihe rero cyari iki ko nyisohora mbere y’uko
ngaruka mu Rwanda, sinzi niba nzabasha guhura nawe, ariko aho ari azigaragaze.”
Uyu muhanzi avuga ko inkuru
yaririmbye muri iyi ndirimbo, azirikana neza ko atari inkuru yisanze kuko hari
n’abandi bafite abo bakuranye ariko batongeye kubonana, kubera ibihe cyangwa se
izindi mpamvu z’ubuzima.
Ni indirimbo avuga ko yakwifashishwa
na buri wese, ariko kandi ni urwibutso rudasaza kuri we kuko izakomeza
kumufasha kuzirikana uyu mwana bakuranye.
Ngarukiye avuga ko amashusho y’iyi
ndirimbo yafatiwe mu Bufaransa ndetse no mu Rwanda. Mu buryo bw’amajwi (Audio)
yakozwe na Didier Touch, naho amashusho (Video) yakozwe na Julien.
Ngarukiye ni umwe mu bahanga mu
gukirigita inanga u Rwanda rufite. Azwi mu ndirimbo nka ‘Uru rukundo’,
‘Ikibugenge’, ‘Giramata’ n’izindi nyinshi.
Ngarukiye avuga ko hamwe n’inanga ye
bagiye kugaruka kumva amahumbezi yo mu rw’imisozi 1000
Ngarukiye yasohoye amashusho y’indirimbo
ye nshya yise ‘Ka kana’
Daniel Ngarukiye ni umwe mu bahanzi bafite ubuhanga mu gucuranga inanga
Ngarukiye agiye kugaruka mu Rwanda
nyuma y’imyaka 7. Aherutse kuvuga ati “U Rwanda naruvuyemo, ariko ntirwamvamo”
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘KA KANA’ YA DANIEL NGARUKIYE
TANGA IGITECYEREZO