Caitlin Foord, Jordan Nobbs, Jen Beattie na Katie McCabe bakinira ikipe ya Arsenal y’Abagore bari mu Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda, basuye ibice bitandukanye by’igihugu birimo na Pariki y’Ibirunga.
Nkuko
bikubiye mu masezerano u Rwanda rufitanye na Arsenal yo kwamamaza ibyiza
nyaburanga bitatse iki gihugu binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, ikipe
yohereza abayikiniye cyangwa bayikinira kuri ubu mu byiciro byombi (Abagabo
n’abagore) bakaza gusura u Rwanda.
Kuri
uyu wa Kane tariki ya 7 Nyakanga 2022, Visit Rwanda ibinyujije ku rukuta rwayo
rwa Twitter yatangaje ko abakinnyi 4 b’ikipe ya Arsenal y’Abagore bari mu
Rwanda basuye bimwe mu byiza nyaburanga bitatse igihugu birimo na Pariki y’Ibirunga.
Abakinnyi
4 ba Arsenal bari mu Rwanda bayobowe na rutahizamu w’umunya-Australia(kazi),
Caitlin Jade Foord, Umwongerezakazi ukina mu kibuga hagati, ordan Nobbs,
Umunya-Ecosse ushobora gukina nka myugariro cyangwa mu kibuga hagati, Jennifer
Patricia Beattie ndetse na rutahizamu w’umunya-Ireland Katie McCabe.
Ibinyujije
ku rukuta rwa Twitter, Visit Rwanda yagize iti: “Twasuye ibyiza nyaburanga
bitatse Pariki y’Ibirunga. Abakinnyi 4 ba Arsenal y’Abagore barimo
@caitlinfoord, @jordannobbs8, @jbeattie91 na @katie_mccabe11 basuye Ingagi zo
mu birunga”.
Ni
ku nshuro ya mbere abakinnyi b’ikipe ya Arsenal y’Abagore basuye u Rwanda kuko
abagabo aribo bari bamaze igihe basura u Rwanda.
Ntabwo
Visit Rwanda yigeze itangaza igihe bagereye mu Rwanda n’igihe bateganya kuhava,
gusa mu bice bagomba kuva mu Rwanda basuye harimo n’Urwibutso rwa Kigali
ruherereye ku Gisozi.
Abakinnyi ba Arsenal y'Abagore bari mu Rwanda basuye Ingagi zo mu Birunga
Abakinnyi 4 ba Arsenal y'Abagore bamaze iminsi bari mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO