RFL
Kigali

Ibimenyetso bigaragaza ko uzarambana n’uwo mukundana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:7/07/2022 11:46
0


Sobanukirwa ibimenyetso bigaragaza ko uzarambana n'uwo mukundana.



Wagiye ubona abantu benshi bahuye n’ibizazane mu rukundo rwabo, bagahura n’ibigeragezo, abenshi ugasanga kubyakira byabananiye. Bamwe muri bo iyo babishoboye usanga bakomeje kubaho neza ndetse ugasanga bararambanye, ariko bisaba imbaraga n’ubuhanga no kwihangana. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bintu 6 bikwereka ko uri umukunzi mwiza cyane ku buryo urukundo rwanyu rushobora kuramba:

1.Wishimira kwiga buri munsi

Urukundo rw’abantu babiri, ruba rwiza ndetse rukaramba iyo bombi bemera ko atari ba ’miseke igoroye’, ku buryo icyo gihe bemera gukosorana no kwiga ibyiza. Abenshi bibwira ko bazi ibintu byinshi ugasanga ntibishimiye kumenya ibirenze by’umwihariko ku bo bakundana nabo. Aha niho uzasanga habamo gutandukana, nyuma ugasanga waribeshyaga cyane. Urukundo rusaba abantu babiri guhuza imbaraga bakiga ndetse bagakora cyane buri wese ari gushakira mugenzi we ibyishimo. Nta kimwaro kibonekera mu kwigira ku muntu ufata nk’inkoramutima kuri wowe.

2.Wemera amakosa yawe, utabanje gushidikanya

Abantu benshi bagira imyumvire itandukanye, ugasanga ntibemera amakosa yabo ndetse ugasanga umuntu avuga ko we nta kosa agira rwose. Bene uyu rero ntabwo urukundo rwe ruramba, kugeza amaze kumenya ko nta muntu uba nta makemwa 100%. Burya nta kimwaro kiba mu kuba wa kwemera ko wakoze amakosa, kubera ko havamo gukosorwa no kwemera kubana neza n’uwo wahemukiye. Niba wemera amakosa yawe mbere y’igihe ndakurahiye ntimuzigera mutana na rimwe.

Abantu bigira nta makemwa nibo usanga bakunda kwita abandi abanyamakosa. Aba bantu nta n’ubwo bashobora gukunda abandi kuko nabo ubwabo ntibikunda. Nta kimwaro kibonekera mukwatura ukavuga ngo ‘Mumbabarire sinzongera’.

3.Ntuhana umukunzi wawe

Ibi bintu biratangaje, ariko benshi barabikora. Hari uburyo umuntu yifata agahinisha mugenzi we amagambo gusa, kubera ko yarakaye cyangwa yanze kwemera ibyabaye. Ibi biterwa n’ibintu butandukanye ariko maze kubona ko atari byiza namba. Ntuzemere guhanisha amagambo uwo mubana cyangwa umukunzi wawe.

4.Uzi guhagarara ku hashize hawe

Ubundi, amateka yawe atandukanye nawe ubwawe, wowe w’ubu muratandukanye cyane. Umukunzi wawe rero azakomeza kugukundikira ko uzi guhagarara ku hashize hawe ukubaka ahazaza hanyu. Umuntu ugarura ahashize he akavuga iby’urukundo rwe rwashize birangira ababaje uwo bakundana. Uwemera ahashize he akomeza imbere ariko utahemera agakomeza kuhibuka ntashobora gutera intambwe ijya mbere.

5.Uriyizera

Muri wowe wifitemo kwiyizera cyane, ntabwo ugira gushidikanya na gato. Wemera ko kuba uri umuntu bitakugira intungane ukemera ko ikosa wakoze warikosora ejo ugakomeza. Ibi bizagufasha kubana neza n’uwo mukundana.

6.Ugaragaza ubwitonzi n’ubugwaneza

Niba uri wa muntu ugaragaza agasura keza no mu bihe by’umubabaro, ntusanzwe wowe, waba umukunzi mwiza cyane, kandi ibi bizatuma usazana n’uwo mukundana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND