RFL
Kigali

Yamusomye mu ruhame, amwita n'Umwami! Judithe umugore wa Safi yahamije urukundo rwe n'umusore w'ibigango bamaze iminsi bacuditse-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:7/07/2022 9:54
0


Niyonizera Judithe washakanye n’umuhanzi Safi Madiba ariko bakaba baratandukanye, yahamije amakuru y’urukundo rwe n’undi musore w'ibigango nyuma y’uko urukundo rwabo rwashyizweho akadomo binyuze mu itangazamakuru.



Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Judithe yifashishije ifoto yafotowe mu minsi akimenyana n’uyu musore yasimbuje Safi, akaba ari ifoto imugaragaza ari mu mugongo w'uyu musore bacuditse, maze ayiherekeresha amagambo yerekana ko yamwihebeye agira ati: ’’Umwami wanjye”.

Nyuma y’iyo foto n’ayo magambo, Judithe yagiye yerekana andi mashusho adasanzwe bari kurya ubuzima we n’uyu musore, hari nk’aho bari mu mazi bagiye kogona, andi batemberanye n’andi bari mu modoka. Yanayaherekeresheje amagambo ahamya ko bari mu rukundo agira ati: ’’Ibyishimo byanjye, twagiye’’

Amakuru y’uko Niyonizera Judithe yaba yarabonye umusore bahuza urugwiro nyuma yo guandukana na Safi, yatangiye kunugwanugwa muri Gicurasi 2022, bitewe n'amafoto uyu mugore ubwe yakwizaga ku mbuga nkoranyambaga ze ari gutemberana n’uyu musore bacuditse muri iyi minsi.

Icyo gihe Niyonizera Judithe yashyize kuri Instagram amafoto atandukanye amugaragaza ari mu bihe byiza n’uyu musore w'ibigango mu bihe bitandukanye, amutwaye mu modoka ihenze cyane ndetse inatwikiriye hejuru, agenda afata amafoto ubona ko bishimanye mu mihanda yo muri Canada aho asanzwe atuye.

Judithe yahamije urwo akunda umusore w'ibigango bacuditse amubwira ko ari umwami we

Mu mafoto yagiye hanze agaragaza Niyonizera Judithe ari kumwe n’uyu musore mu rugendo batemberana, hari nk'aho bari mu modoka Judithe ari gufata amashusho maze Judithe akamusoma n'undi nawe akabigenza utyo abyerekeza kuri Camera.

Safi Madiba washakanye na Judithe bakaza gutandukana, mu kiganiro kihariye aherutse kugirana na INYARWANDA, yagize ati “Maze amezi atanu nibana, njye twaratandukanye. Hari ibintu byinshi tutumvikanyeho biba ngombwa ko dutandukana. Afite uko abayeho, nanjye ubu hari uko mbayeho.”

Judithe yabonye bidahagije amubwira ko ari byose bye

Yamusomye Judith agera aho arasinzira

Judithe akunda kwerekana ko uyu ari we musore umunyuze

Bifashishije indirimbo Dior basogongera ubwiza bw'urukundo

Amazina y'umusore ukundana na Judithe ntaramenyekana

Muri Gicurasi nibwo Judithe yabanje guca amarenga y'urwo akunda uyu musore 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND