Mutambuka Derrick uzwi nka Dj Dizzo yasohoye ibaruwa ifunguye, asobanura birambuye ibyanditswe ko yafunzwe mu gihe cy’imyaka 9 akurikiranyweho guhohotera no gufata ku ngufu abagore babiri b'abazungu ubwo yari mu gihugu cy'u Bwongereza, aho yari amaze imyaka 17 mbere y'uko agaruka mu Rwanda.
Mu ibaruwa yasohoye kuri uyu wa 6
Nyakanga 2022 INYARWANDA ifitiye kopi, Dj Dizzo yavuze ko ibyavuzwe byabanje
gutangazwa n'ibinyamakuru byo mu Bwongereza bimenyekana mu Rwanda muri iki gihe, ko mu 2015 yakatiwe igifungo cy'imyaka 9 n'inkiko zo mu Bwongereza ku byaha by'ihohotera
no gufata ku ngufu abagore. Ati "Ibi ni ukuri."
Yavuze ko ubwo yari afite imyaka 16
y'amavuko, yahuye n’ikibazo cyatumye afungirwa mu Mujyi wa Newcastle mu
Bwongereza. Avuga ko 'ntabwo nemeraga ibyo banshinjaga' ariko 'urukiko rwahisemo
kunkatira imyaka 9 y'igifungo'.
Dizzo abaganga babwiye ko asigaje iminsi 90 yo kubaho, yavuze ko mu ijoro rimwe yahuye n'abagore babiri b'abazungu bahamagara Polisi bamushinja kubahohotera, kandi ko abatangabuhamya bakoresheje mu kumvikanisha ikirego cyabo ari abavandimwe babo.
Dizzo avuga ko “hamwe n'abunganizi mu
mategeko badashoboye ‘Legal Aid’ batangwa na Polisi ku muntu utabasha
kwiyishyurira umunyamategeko, ntabwo nigeze mbona amahirwe mu rukiko' rutari rushyigikiye
abimukira rukarangwa n'ivangura.
Yemeye ko yakatiwe imyaka 9
y'igifungo, ariko afungwa imyaka 4 ararekurwa 'kubera kugaragaza imyitwarire
myiza muri gereza’.
Uyu musore yavuze ko ku wa 23 Ukuboza
2019 ari bwo yafunguwe. Avuga ko icyo gihe cancer yari yaramaze kwigaragaza,
kandi muri gereza yahabwaga ubuvuzi uko bari bashoboye.
Dizzo avuga ko Cancer yagiye
ikwirakwira mu mubiri we mu buryo bwihuse. Avuga ko ibizamini bya NHS
byagaragaje ko asigaje amezi atatu yo kubaho, ni mu gihe umuganga wigenga we
yamubwiye ko asigaye ukwezi kumwe ko kubaho.
Avuga ko igihe abaganga bavuga
gishobora kwiyongera cyangwa kikagabanuka. Yavuze ko ari igihe kitoroshye kuri
we, kimusaba kwitwararika no kwiyitaho.
Uyu musore avuga ko intambara y'ubuzima
yarwanye ikomeye mu Bwongereza, ari nayo mpamvu yahisemo kurangiriza ubuzima bwe mu Rwanda
'igihugu mfite ku mutima'.
Dj Dizzo yavuze ko imbere y'urukiko atemeraga ibyo yashinjwaga, kandi ko abanyamategeko yari yahawe ntacyo bamufashije kugira ngo atsinde urubanza.
Dizzo yavuze ko GoFundMe yakusanyirijweho
miliyoni 9 Frw zamufashije kugaruka mu Rwanda, yafunguwe atabigizemo uruhare,
ariko ashima umutima wa buri umwe witanze.
Yavuze ko atirukanwe mu Bwongereza
'bitandukanye n'ibyatangajwe’, kuko yaje mu Rwanda mu buryo bwemewe. Ati
"Ntabwo naje mu Rwanda nambaye amapingu."
Uyu musore yavuze ko yizera neza ko
ibi bitanze ibisobanuro kurushaho. Avuga ko ashaka kurangiza ubuzima bwe mu
mahoro, ari kumwe n’inshuti.
Dizzo atangaje ibi nyuma y’uko ku wa Kane
tariki 30 Kamena 2022, abakoresha imbuga nkoranyambaga bambariye kugaragaza ko yisunze uburwayi bwa Cancer, ashyira mu mutaka icyaha cy’ihohoterwa
yakoreye mu gihugu cy’u Bwongereza.
Ikiganiro cyabereye kuri ‘Twitter
Space’ cyahuje abantu ba hafi bo mu muryango wa Dizzo, n’abandi barimo
abafashije uyu musore kubona amafaranga yo kugaruka mu Rwanda, ntibemeranyije
ku buzima uyu musore yaciyemo.
Cyahawe umutwe ugira uti ‘We need our
money back’ [Turashaka gusubizwa amafaranga yacu].
Ibi byose byaturutse ku nkuru
zahererekanyijwe n’abantu zirimo izanditswe na The Chronicle Live, Daily Mail,
The Independent n’izindi.
Inkuru bifitanye isano: Ni ugusebanya- Dj Dizzo asubiza abamufashije kurangiriza ubuzima mu Rwanda basaba gusubizwa amafaranga nyuma yo kumenya ko yafungiwe gufata ku ngufu
Dj Dizzo yatangaje ko yakatiwe gufungwa imyaka 9 akurikiranyweho guhohotera no gufata ku ngufu abagore ubwo yari mu Bwongereza
Dizzo yavuze ko yafunzwe imyaka 4
ararekurwa kubera ko yagaragaje imyitwarire myiza. Avuga ko ubwo yari afunzwe
Cancer yari yaratangiye kwigaragaza
Ibaruwa ya Dj Dizzo atanga umucyo ku
byavuzwe ko yafungiwe guhohotera abagore mu Bwongereza
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DJ DIZZO
TANGA IGITECYEREZO