Rutahizamu Tuyisenge Arsène wakiniraga Espoir FC yo mu karere ka Rusizi, kuri ubu ni umukinnyi mushya wa Rayon Sports nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri iri imbere.
Nyuma
y’ibiganiro byamaze amasaha 6, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Nyakanga 2022,
byarangiye Tuyisenge Arsène ukina anyuze ku ruhande rw’ibumoso cyangwa iburyo
asatira ashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports avuye
muri Espoir FC yari amazemo imyaka 3.
Uyu
mukinnyi akaba yarifujwe cyane n’umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian
nyuma yo kumwitegereza akanyurwa n’imikinire ye cyane mu mwaka ushize w’imikino.
Tuyisenge
abaye umukinnyi wa 7 Rayon Sports iguze muri iyi mpeshyi kuko yiyongereye ku
bandi bakinnyi bashya barimo Iraguha Hadji wavuye muri Rutsiro FC, Raphael
Osalue, Mucyo Didier Junior na Ishimwe Ganijuru Elie bakiniraga Bugesera FC,
Hirwa Jean de Dieu wakiniraga Marine Fc na Ngendahimana Eric wakiniraga Kiyovu
Sport.
Rayon
Sports yagerageje gukora impinduka mu batoza ndetse no mu bakinnyi kugira ngo
igerageze uburyo bwose bushoboka izegukane igikombe cya shampiyona cy’umwaka
utaha dore ko umwaka ushize w’imikino usa n’uwayipfiriye ubusa kuko nta gikombe
yigeze itwara.
Haringingo
Francis n’itsinda ry’abatoza bashya ba Rayon Sports bafite intego yo kubaka amateka
muri iyi kipe y’abafana benshi mu Rwanda.
Tuyisenge Arsene yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri Rayon Sports
TANGA IGITECYEREZO