Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye, rwateguye igitaramo ‘Party in the Hills’ rwatumiyemo umunya-Nigeria w’umu Dj uri mu bakomeye, Oluseye Desmond Sodamola wamamaye nka Dj Spinall.
Iki gitaramo SKOL yagiteguye
ifatanyije na Cobra Production, kizaba ku wa 9 Nyakanga 2022 kuri Juru Park guhera
saa cyenda z’amanywa.
Gifite umwihariko kuko kizacurangamo
gusa aba Dj. Ni barindwi ari bo Dj Marnaud, Dj Pyfo, Dj Lou, Dj Julz, Dj
Trapboy, Dj Illest ndetse na Dj Sabba.
Kwinjira muri ‘Party in the Hills’ ni
10,000 Frw mu myanya isanzwe, na 25,000 ahandi. Ku munsi w'igitaramo itike izaba
igura 15,000 Frw mu myanya isanzwe, na 30,000 Frw ahandi.
Ushobora kugura tike wifashishije
Mobile Money, ugakanda *182*8*1*121110* ugashyiraho amafaranga# hanyuma
ugakanda kuri Yes. Amatike kandi araboneka kuri Cocobean na Cadillac.
Tuyishime Kharim ushinzwe
itangazamakuru muri SKOL, yabwiye INYARWANDA ko iki gitaramo bagiteguye mu rwego
rwo gufasha abakiriya ba SKOL n’abandi kwishima muri iki gihe cy’impeshyi iri
kugana ku musozo.
Avuga ko bashatse ko abantu bazumva umuziki uzacurangwa na ba Dj gusa, ari nako banywa ibinyobwa bya SKOL.
Ati “Ni igitaramo
dufata nk’aho ari cyo kigiye guhereza iyi mpeshyi. Ni aba Dj gusa nta bahanzi, ariko ni ugufasha abantu kwidagadura mu nguni zose z’ubuzima. Abantu bazaze
banywe SKOL Pulse, ubundi babyine hamwe na Dj Spinall.”
Spinall watumiwe muri iki gitaramo asanzwe ari Producer, umwanditsi w’indirimbo n’umunyamakuru.
Izina rye ryavuzwe cyane mu 2004 ubwo
yakoraga kuri Radio Raypower 100.5 Frw ari Dj. Nyuma yinjiye mu byo kuva
imiziki ateza imbere cyane abahanzi bakizamuka.
Mu 2015, yabaye Dj wa mbere w’umunyafurika
wacuranze mu iserukiramuco SXSW, ryabereye mu Mujyi wa Austin muri Leta ya Texas
muri Amerika. Icyo gihe yahuriye ku rubyiniro n’abahanzi barimo Davido,
Sarkodie, R2Beeks n’abandi.
Ni we Dj wa mbere wo muri Nigeria
wabashije gucuranga mu Mijyi itanu yo muri Amerika irimo New York, Miami,
Houston, Austin na Washington D.C.
Mu 2017, yabaye Dj wihariye w’ibirori
byo gutanga ibihembo bya BET Awards byabereye muri Los Angeles muri California.
Ku wa 21 Mata 2019, yabaye Dj wa mbere
wo muri Nigeria wacuranze mu birori XOYO byo muri London.
Spinall yakoranye indirimbo n’abahanzi
b’amazina akomeye muri Afurika harimo ‘Opuju’ yakoranye na Wizkid, ‘Calm Down’
yakoranye na Mr Eazi, ‘Gimme’ na Olamide, Excuse Me" na Timaya yasohotse
mu 2015, "Dis Love" na Wizkid & Tiwa Savage yo mu 2019, “Tonight"
na Omah Lay, "Cloud 9" na Adekunle Gold n’izindi.
Amaze gucuranga mu bitaramo birimo One Lagos Brand Launch (2016), One Africa Music Fest New York (2017), BET Awards 2017 Official DJ (2017), Africa All Star Music Fest Toronto (2018), One Africa Music Fest, London (2018), One Africa Music Fest, Dubai (2019), Glastonbury Festival (2019), Afro Nation, Portugal (2019) n'ahandi.
Spinall ukurikirwa n’abantu barenga miliyoni 2 Frw kuri Instagram yatumiwe na SKOL mu gitaramo
Kuva mu 2014, Dj Spinall yacuranze mu birori n’ibitaramo bikomeye ku Isi
Spinall yakoranye indirimbo n’abahanzi bakomeye muri Afurika, by’umwihariko abo muri Nigeria
Spinall ari kumwe n’umunyamuziki
Burna Boy
Mu Ukwakira 2021, Spinall yakoreye
igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Dallas
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘DIS LOVE’ YA DJ SPINALL, WIZKID NA TIWA SAVAGE
TANGA IGITECYEREZO