RFL
Kigali

Urutonde rw'abagore 5 b'abaherwe muri Amerika bari munsi y'imyaka 40

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:6/07/2022 15:45
0


Ikinyamakuru Forbes cyashyise hanze urutonde rw'abagore 100 bakize kurusha abandi muri Amerika, muri iyi nkuru twagarutse ku baherwe 5 bagaragayeho bafite munsi y'imyaka 40.



1. Rihanna 



Umuhanzikazi Rihanna w'imyaka 34 uherutse kugirwa Intwari ya Barbados mu gace avukamo, yaje ku mwanya wa mbere w'abagore b’abaherwe n'agaciro ka miliyari 1.4 z'amadorari ya Amerika. Muri Werurwe ikinyamakuru Bloomberg cyatangaje ko Rihanna afite 30% bya sosiyete ya Savage X Fenty ikora imyenda, ifite agaciro ka miriyari 3 z'amadorari, ndetse akagira na 50% bya sosiyeti ya Fenty Beauty yinjije agera muri miriyoni 550 z'amadorari mu mwaka wa 2022.


Rihanna yongeyeho “umubyeyi” ku rutonde rw’ibyo yagezeho nyuma yo kwibaruka impfura ye y'umuhungu yabyaranye n'umuhanzi wa hip hop muri Amerika Asap Rocky, ndetse afite n'ibindi bikorwa byinshi birimo n'ikigo yashinze cya The Clara Foundation gifite intego yo gutera inkunga uburezi no kurwanya imihindagurikire y'ikirere.


2. Whitney Wolfe Herd 


Whitney ufite imyaka 33 yaje ku rutonde rw'abagore b’abaherwe n'akayabo ka miriyoni 740 z'amadorari, akaba ari umuyobozi w'ikigo Bumble Inc gifite porogaramu 2 zo gukundana kuri interineti arizo Bumble na Badoo, aho umugore ashobora gutera intambwe ya mbere asaba urukundo umusore, akaba yarayikoze afatanyije n'umurusiya Andrey Andree mu mwaka wa 2014. 


Wolfe herd afite umugabane wa 21% mu ikigo cya Bumble Inc gikorera mu bihugu 150 ku isi yose, kikaba gifite abantu miriyoni 3 bakoresha iyo porogarame ndetse bakanayishyura. Yashyizwe ku rutonde rw’abaherwe bwa mbere mu mwaka wa 2021, nyuma yo gushyira hanze iyi porogarame ku mugaragaro. 


3. Kylie Jenner


Kylie Jenner akaba umuvandimwe wa Kim Kardashian, ni we muherwe muto waje kuri uru rutonde. Ku myaka 24 afite miriyoni 600 z'amadorari akura mu kiganiro amaze igihe akoramo kuri televiziyo kitwa "Keeping up with the Kardashians", akaba ari naho yatangiriye ubucuruzi bwa Kylie Cosmetics mu mwaka wa 2015 atangiranye amadorari 25000 yinjirije mu kumurika imideri. 


Mu mwaka wa 2020 yagurishije Kylie Cosmetics na Publicly traded Coty kuri miriyoni 600 z'amadorari, atwara agera kuri miriyoni 540 z'amadorari yishyura n'imisoro, bivugwa ko uyu mushinga wari uhendutse. Ibi byatumye umutungo we ugabanuka uva kuri miriyoni 620 z'amadorari umwaka ushize, ujya kuri miriyoni 600 z'amadorari muri 2022. 


4. Taylor Swift 


Umuhanzikazi Taylor Swift w'imyaka 32 yaje ku mwanya wa 4, n'akayabo ka miriyoni 570 z'amadorari akura mu buhanzi. Mu mwaka wa 2021 yasubiyemo indirimbo ze za kera mu rwego rwo kugarura uburengazira bwe kurizo, azishyira kuri alubumu yise Red (Taylor’s version) na Fearless (Taylor’s version), yahise iba alubumu ya 10 ije ku mwanya wa mbere kuri Billboard 200.


Izi zaje zikurikira izindi 2 yakoze mu mwaka wa 2020 muri guma mu rugo y'icyorezo cya Covid-19, yise Folklore na Evermore yasohoye mu mpera z’uwo mwaka. Ibi byatumye aca agahigo k'umuhanzi wakoze alubumu 4 mu mezi 16 gusa. Afite abarenga miriyoni 56 bamukurikira ku rubuga rw'imiziki rwa Spotify.


5. Rachel Carlson 


Carlson ufite imyaka 33 yaje ku mwanya 5 na miriyoni 500 z'amadorari, akaba afite ikigo kitwa Denver-based Guild Education gikorera kuri interineti gifasha ibigo by'umurimo mu kuzamura abakozi babo babaha amasomo n'impamyabumenyi bidafite umwenda. Umubare w’abakurikirana aya masomo wiyongereye ku kigero cya 50% mu myaka ishize, ugera ku bantu miriyoni 5. 

Mu mwaka wa 2022 Chipotle na Walmart bongereye ishoramari mu itangwa ry’aya masomo, bituma bunguka agera kuri miriyari 3.75 z'amadorari muri 2021 ndetse bakaba barakusanyije n'izindi miriyoni 175 mu bandi bashoramari batandukanye, Carlson akaba yarabonyemo umugabane wa 15%. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND