RFL
Kigali

I Barcelona hari gutegurwa ibirori by’akataraboneka byo gusezera no gushimira Messi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/07/2022 15:03
0


Perezida w’ikipe ya FC Barcelona, Joan Laporta yatangaje ko iyi kipe ayobora iri gutegura ibirori by’akataraboneka byo gushimira rutahizamu w’ibihe byose muri iyi kipe, Lionel Messi ku kazi gakomeye n’ibigwi yakoreye i Catalonia mu myaka 17 yayikiniye.



Messi yavuye muri Barcelona umwaka ushize yigurishije nyuma yuko inaniwe kumwongerera amasezerano kubera ikibazo cy’ubukungu, yerekeza muri PSG yo mu Bufaransa akinira magingo aya, gusa akaba yaravuye I Camp Nou abafana batabyifuza dore ko banakoze imyigaragambyo basaba ubuyobozi gukora ibishoboka byose bakagumana uyu munya-Argentine ariko birangira byanze.

Kubera icyorezo cya COVID-19 cyari cyarahagaritse gahunda nyinshi zirimo no gukumira abafana ku bibuga, ntabwo Messi yigeze abona umwanya wo guhura n’abafana be ndetse n’aba Barcelona kugira ngo abasezere, iyi kipe iri gutegura ibirori by’akataraboneka byo ku musezera imbere y’abafana ibihumbi.

Mu nama y’inteko rusange ya komite ya FC Barcelona, perezida w’iyi kipe Laporta yavuze ko yababajwe cyane n’igenda rya Messi ariko bkimwubaha ndetse banamuha agaciro gakomeye k’ibyo yabakoreye mu myaka 17 yabakiniye.

Yagize ati”Nzashyigikira ndetse nanayobore ibikorwa byose byo gushaka uko twashimira ndetse tugaha agaciro Messi ku bwa byose yahaye Barca.

Tugomba kumuha urwibutso rw’iteka kubyo yakoreye Barcelona.

Kuri njye, Messi azahora iteka muri Barcelona, ibibazo byatumye dukora ibyo twakoze, gusa ibi ntibikuraho icyubahiro tumugomba ubu ndetse n’iteka, tugomba gushimira byimazeyo uyu mukinnyi watuhaye ibyishimo igihe kirekire.

Iyo tutaza kumugira mu myaka 20 ishize, hari ibitari kuvugwa”.

Barcelona irateganya gushimira Messi imbere y’imbaga y’abafana i Camp Nou mu 2024 ubwo iyi kipe izaba yizihiza isabukuru y’imyaka 125 imaze ivutse, bikazahurirana neza nuko Messi azaba asoje amasezerano y’imyaka ibiri yasinyiye PSG.

Messi yafashije Barcelona kwegukana ibikombe 45 bitandukanye mu myaka 17 yakiniye FC Barcelona.

Barcelona iri gutegura ibirori bikomeye byo gushimira Lionel Messi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND