RFL
Kigali

Ibintu byagufasha kuryoshya urukundo rwawe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:6/07/2022 13:18
0


Menya ibintu byagufasha kuryoshya urukundo rwawe n'umukunzi wawe mugahora mu munyenga w'urukundo.



Ni ingenzi mu rukundo ko ruhora rutoshye kugirango ruryohere abarurimo ndetse rurusheho gukomera.Kugirango urukundo ruryohe bisaba ko abarurimo hari ibikorwa byihariye bakora kugirango bazane umunezero mu mubano wawo.Ibi ni bimwe mu bintu byagufasha kuryoshya urukundo rwawe:

1. Banza wubahe umukunzi wawe: Akenshi kubera kumenyerana cyane usanga wibagirwa icyubahiro umugomba. Si byiza ko usigara umufata nk’umuntu usanzwe ngo umubwire ibyo wishakira byose. Umukunzi wawe aba akwiye guhora ashimishwa n’uko umwitwaraho, ukamwitwararikaho, ukamwereka ko umuha icyubahiro kandi kimukwiriye. Aba yifuza ko umwubaha kandi ukanamwubahisha mu bandi.

2. Jya unyurwa n’uko umukunzi wawe ameze: Abakundana benshi batandukanywa n’uko umwe mu bakundana atanyurwa n’uko uwo akunda ameze, yabona inshuti ye ifite umukunzi akifuza ko nawe uwe yaba ameze atyo kandi burya ikigushimisha si cyo cyashimisha undi, n’icyo wakundiye umukunzi wawe sicyo undi yakundiye uwe, bityo byakabaye byiza buri wese anyuzwe n’uko umukunzi we ameze.

3. Jya ubwira umukunzi wawe ko ari mwiza, yambaye neza, aberewe,… bitari ukumureshya no kumuryarya, ahubwo ari ukumwereka uburyo aguhagije kandi ko uticuza icyo wamukundiye.

4. Jya umubwira utujambo tw’urukundo, umubwire kandi nta soni ufite ko umukunda, nibura inshuro imwe ku munsi. Hari abantu bamwe batinya kuvuga ijambo”ndagukunda”, kandi mu by’ukuri nta muntu n’umwe udashimishwa no kubwirwa n’umukunzi ko amukunda, cyangwa ko nta soni biteye kuba umukunda. Ni byiza ko ubimubwira, akabimenya, akareka kubishidikanyaho; ariko ntibibe kubimubwira gusa ahubwo unabimwereke mu bikorwa.

5. Mujye mugira imishinga mufatanya: Burya iyo abantu bakundana usanga batavugana ku bintu byose, ariko bikaba byiza iyo bagize ibyo bafatanya gukorana nk’udushinga duto, gutegura urugendo bazakorana, kubaka inzu; ntibibe bya bindi umwe agenda akiherera agakora ibintu undi akazatungurwa!

6. Mujye mwicarana muganire cyane cyane ku kibazo runaka kibugarije, mugirane inama, kandi mugire n’umwanzuro mufatira hamwe.

7. Mujye mugerageza guhana impano bitari ngombwa wenda ko ziba zihenze cyane, ariko zifite icyo zisobanuye, zishobora kuvuga no gukora byinshi kurusha ibyo wavuga n’umunwa wawe.

8. Mujye mufatanya muri byose: Niba ari mu makosa umukosore kandi niba aguye mu byago ntumutererane.

9. Jya uhora umwishimiye kandi umwereke ko ari uwa mbere mu buzima bwawe: Abantu benshi birabagora kwerekana ibyo biyumvamo, ariko burya bishimisha umukunzi kumwereka ko ari uwa mbere, ko watomboye kumubona, ko wifuza ko muzibanira akaramata, kandi ko nta na rimwe uzigera umureka n’ibindi byose byiza wamwereka.

10. Birashoboka ko mushobora kuganira mukagera kure, mugakoranaho, mugasomana ndetse yewe mukaba mwanagera aho muryamana, ariko ntimukabigire nk’aho aricyo gisobanuro cy’urukundo kuko urukundo ni rugari rurenze ibi bifatika!

11. Mujye mugira umwanya wo guseka, mubwirane inkuru zisekeje, muruhurane mu mutwe, musekeee.. museke peee! Ntiwari uzi se ko guseka bavuga ko byongera iminsi yo kubaho? Usibye n’ibyo kandi ni byiza ko ukora utuntu cyangwa ukabwira utuntu umukunzi wawe dutuma agukumbura iyo udahari, yaba atwibutse yewe mutanari kumwe agaseka.

12. Mujye mugira ingingo runaka mutegura kuganiraho nibura rimwe mu byumweru bibiri, ingingo mubona ko yabubaka mwembi, wenda nibiba ngombwa mushake ubarusha kuyumva cyangwa kuyisobanukirwa ayibaganirizeho.

13. Mujye mugira igihe cyo kuganira ku ndoto zanyu kandi buri wese afashe undi kuzigeraho.

14. Ntimugapfukirane: Mbere y’uko akubona yari afite ibyo asanzwe akunda ndetse afite n’izindi nshuti. Ikindi kandi burya umuntu ni mugari ku buryo wowe wenyine udashobora kumuhaza; akeneye umubera umuvandimwe, uwo batera ibiparu mu gihe ashaka kwiruhurira mu mutwe (aba bajya bita Abajama), akeneye umunyenshuri bigana cyangwa umukozi bakorana kugira ngo amubere inshuti y’umwihariko, akeneye inshuti magara,…Jya umureka rero yisanzure kuba agufite ntibivuga ko yasubijwe ko nta n’undi muntu n’umwe akeneye.

15. Mwese muri kimwe, ntukumve ko hari ibyo wemerewe we atakora cyangwa ngo wumve ko hari amakosa ashobora gukorwa n’abagabo atakorwa n’abagore cyangwa se yakorwa n’abagore ntakorwe n’abagabo. Mwese muri kimwe, nta mwana, nta mukozi w’undi, nta mucakara w’undi ahubwo muri umwe; bityo rero ntihakagire uwumva ibi bireba uriya ngo we yumve ntacyo bimubwiye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND