Umunyarwenya w’umunya-Uganda uri mu bakomeye mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, Patrick Idringi waryubatse nka Salvado, yatumiwe gususurutsa Abanyarwanda n’abandi mu gitaramo cy’urwenya kizwi nka “Seka Live”.
Si ubwa mbere ataramiye mu Rwanda. Kuri
uyu wa Gatatu tariki 6 Nyakanga 2022, yanditse kuri konti ye ya Instagram akurikirwaho
n’abarenga ibihumbi 156 avuga ko yari akumbuye gutaramira Abanyarwanda nyuma y’igihe
kinini cyari giciyeho.
Avuga ko afite inkuru nyinshi zo
guteraho urwenya, ariko kandi aragenzwa no gusaba imbabazi. Ati “Kigali, hari
haciye igihe. Mfite ibiraro byo gusiba, munyihanganire. Mfite gusaba imbabazi, ariko icy'ingenzi ni ibitwenge. Ntegereje kugaruka mu rugo.”
Aravuga gusaba imbabazi, kuko ku wa 5
Mata 2019, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho ye aho yumvikanye
atera urwenya ku Rwanda akanakoreshamo ijambo Jenoside.
Salvado yateye urwenya avuga uburyo
abantu bakirwa iyo bagiye muri kompanyi z’indege z’ibihugu bitandukanye. Yavuze
ko abakora mu ndege babanza gutanga amabwiriza mu rurimi rwabo kavukire nyuma
bagakurikizaho urw’amahanga.
Uyu mugabo yavuze kompanyi z’indege
zitandukanye ageze kuri RwandAir asukiranya amagambo menshi yo kuramukanya
harimo n’ataba mu Kinyarwanda agera n’aho ashyiramo ijambo “Jenoside.”
Icyo gihe, abakoresha imbuga
nkoranyambaga cyane cyane Twitter ntabwo banyuzwe na gato n’uburyo Salvador
yakoresheje ijambo Jenoside mu magambo akoreshwa mu ndege ya RwandAir kandi
ntaribamo, bifatwa nko gushinyagura.
Bahise bashyiraho Hashtag ya
#GenocideIsNotComedy ndetse banamusaba ko yavuguruza ibyo yavuze akanabisabira
imbabazi.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, ku wa 6 Ukwakira 2019, Salvador yasabye imbabazi, avuga ko yari yatinze kuzisaba kubera abamubwiye nabi.
Salvado aheruka i Kigali muri Seka Fest yo kuya 31 Werurwe 2019. Ni umunya-Uganda kavukire. Yakuriye ahitwa Ombokolo mu birometero bike uvuye mu Mujyi wa Kampala. Agace yavukiyemo akunze kukagarukaho cyane mu biganiro by’urwenya akorera ahantu hatandukanye.
Ni umunyarwenya, umukinnyi wa filime,
wanakoze mu itangazamakuru ari umukozi wa 91.3 Capital FM. Impano ye yatangiye
kumukirigita ubwo yabaga uwa kabiri mu biganiro ‘MNET reality Tv series’.
Ni we washinze itsinda ‘The Crackers’
ryanyeganyeje umujyi wa Kampala igihe kinini.
Iki gitaramo ‘Seka Live’ kizabera
kuri M Hotel ku wa 31 Nyakanga 2022, guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Kwinjira
ni 10, 000 Frw mu myanya isanzwe na 20,000 frw muri VIP.
Patrick Salvado yavuze ko yari akumbuye gutaramira i Kigali, avuga ko yiteguye kongera gusaba imbabazi ku bwo gutera urwenya kuri Jenoside
Salvado yaherukaga i Kigali mu gitaramo cya Seka Live cyabaye muri Werurwe 2019
Nkusi Arthur ni we uzayobora iki
gitaramo cy’urwenya kizaherekeza Nyakanga 2022
TANGA IGITECYEREZO