RFL
Kigali

Umunyarwenya Salvado utegerejwe i Kigali muri Seka Live yijeje gusaba imbabazi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/07/2022 11:21
0


Umunyarwenya w’umunya-Uganda uri mu bakomeye mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, Patrick Idringi waryubatse nka Salvado, yatumiwe gususurutsa Abanyarwanda n’abandi mu gitaramo cy’urwenya kizwi nka “Seka Live”.



Si ubwa mbere ataramiye mu Rwanda. Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nyakanga 2022, yanditse kuri konti ye ya Instagram akurikirwaho n’abarenga ibihumbi 156 avuga ko yari akumbuye gutaramira Abanyarwanda nyuma y’igihe kinini cyari giciyeho.

Avuga ko afite inkuru nyinshi zo guteraho urwenya, ariko kandi aragenzwa no gusaba imbabazi. Ati “Kigali, hari haciye igihe. Mfite ibiraro byo gusiba, munyihanganire. Mfite gusaba imbabazi, ariko icy'ingenzi ni ibitwenge. Ntegereje kugaruka mu rugo.”

Aravuga gusaba imbabazi, kuko ku wa 5 Mata 2019, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho ye aho yumvikanye atera urwenya ku Rwanda akanakoreshamo ijambo Jenoside.

Salvado yateye urwenya avuga uburyo abantu bakirwa iyo bagiye muri kompanyi z’indege z’ibihugu bitandukanye. Yavuze ko abakora mu ndege babanza gutanga amabwiriza mu rurimi rwabo kavukire nyuma bagakurikizaho urw’amahanga.

Uyu mugabo yavuze kompanyi z’indege zitandukanye ageze kuri RwandAir asukiranya amagambo menshi yo kuramukanya harimo n’ataba mu Kinyarwanda agera n’aho ashyiramo ijambo “Jenoside.”

Icyo gihe, abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter ntabwo banyuzwe na gato n’uburyo Salvador yakoresheje ijambo Jenoside mu magambo akoreshwa mu ndege ya RwandAir kandi ntaribamo, bifatwa nko gushinyagura.

Bahise bashyiraho Hashtag ya #GenocideIsNotComedy ndetse banamusaba ko yavuguruza ibyo yavuze akanabisabira imbabazi.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, ku wa 6 Ukwakira 2019, Salvador yasabye imbabazi, avuga ko yari yatinze kuzisaba kubera abamubwiye nabi.

Salvado aheruka i Kigali muri Seka Fest yo kuya 31 Werurwe 2019. Ni umunya-Uganda kavukire. Yakuriye ahitwa Ombokolo mu birometero bike uvuye mu Mujyi wa Kampala. Agace yavukiyemo akunze kukagarukaho cyane mu biganiro by’urwenya akorera ahantu hatandukanye.

Ni umunyarwenya, umukinnyi wa filime, wanakoze mu itangazamakuru ari umukozi wa 91.3 Capital FM. Impano ye yatangiye kumukirigita ubwo yabaga uwa kabiri mu biganiro ‘MNET reality Tv series’.

Ni we washinze itsinda ‘The Crackers’ ryanyeganyeje umujyi wa Kampala igihe kinini.

Iki gitaramo ‘Seka Live’ kizabera kuri M Hotel ku wa 31 Nyakanga 2022, guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Kwinjira ni 10, 000 Frw mu myanya isanzwe na 20,000 frw muri VIP.


Patrick Salvado yavuze ko yari akumbuye gutaramira i Kigali, avuga ko yiteguye kongera gusaba imbabazi ku bwo gutera urwenya kuri Jenoside 

Salvado yaherukaga i Kigali mu gitaramo cya Seka Live cyabaye muri Werurwe 2019 

Nkusi Arthur ni we uzayobora iki gitaramo cy’urwenya kizaherekeza Nyakanga 2022






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND