RFL
Kigali

Aheruka kuhakura Miliyoni 788Frw mu minota 90: Chris Brown agiye kongera gutaramira muri Kenya

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:6/07/2022 11:15
0


Umuhanzi Chris Brown ategerejwe mu bahanzi bazataramira muri Kenya muri Kanama 2022 nyuma y'uko yaherukaga kuhataramira akahasarura umubare w’amafaranga akabakaba Miliyoni 800Frw.



Umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo, Chris Brown, agiye gutaramira muri Kenya hamwe n’ibindi byamamare bikomeye ku isi. Amakuru akomeje gucicikana mu binyamakuru byinshi aravuga ko Chris Brown uri mu bafite abakunzi benshi ku isi agiye azataramira mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi, kuwa 26 Kanama 2022.

Igitaramo Chris Brown azitabira cyateguwe n’umuvanzi w’umuziki uri mu ba mbere muri Kenya akaba n’umujyanama w’abanyempano, Dj Slahyer. Iki gitaramo kizaba mu masaha y’umugoroba kibera mu gace ka Carnivore.

Ni ku nshuro ya kabiri Chris Brown agiye gutaramira muri Kenya kuko yaherukaga kuhataramira mu mwaka wa 2016, icyo gihe igitaramo cye cyabereye kuri Nyali Golf Club maze Guverineri Ali Hassan Joho asezeranya abanyabirori ku bazakomeza kubona ibyamamare bya mbere ku isi biza gutamira muri iki gihugu.

Icyo gihe Mombasa yari ishyushye cyane kuko si Chris Brown wenyine wari wataramiye abanya Kenya kuko na Wizkid wo muri Nigeria na Alikiba bari mu bahuriye nawe ku rubyiniro.

Byavuzwe ko Chris Brown yahawe akayabo ka 788, 095,037.88Frw, amafaranga atari macye mu minota 90 yaririmbye bivuze ko yasaruraga Miliyoni 8.7Frw mu munota umwe.

Chris Brown w'imyaka 33, afite abana 3. Afite uburebure bwa 1.85m. Yatangiye umuziki by’umwuga akiri muto, hari mu mwaka wa 2002. Ubutunzi bwe bubarirwa muri Miliyari 60Frw. Ni umwanditsi, umuririmbyi, umubyinnyi n’umukinnyi wa filime.

Chris Brown agiye gutaramira muri Kenya

Hari hashize imyaka 6 ataramiye muri Kenya


Ari mu bahanzi bakundwa na benshi yaba mu bihangano bye no ku rubyiniro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND