Mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru w'ibiro ntaramakuru by'abongereza Reuters, Nyirubutungane Papa Francis yahakanye ibivugwa ko yarwaye kanseri no kuba ateganya kwegura kuyobora Kiliziya Gatolika.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika Nyirubutungane Papa Francis yahakanye amakuru avuga arwaye kanseri, no kuba ateganya kwegura kuyobora Kiliziya Gatolika ku isi.
Mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru w' ibiro ntaramakuru by'abongereza Reuters, Papa Francis yahakanye kubyo kurwara indwara ya kanseri, avuga ko abaganga bamupimye bagasanga nta burwayi bwa kanseri afite.
Papa Francis, umunyamakuru yanamubajije ibivugwa ko ashaka kwegura niba bizabaho abakora nk'ibyo Benedicto wa 16 yasimbuye yakoze muri 2013. Uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika yarabihakanye, ahubwo avuga ko ababivuga bashingira ku kuba hari abamubanjirije beguye.
Papa Francis aramutse yeguye yaba papa 4 weguye nyuma Benedicto wa 16 yasimbuye weguye muri 2013, Papa Gregoire 12 mu mwaka wa 1415, na Papa Celestine 5 mu mwaka wa 1294.
TANGA IGITECYEREZO