RFL
Kigali

Amafoto ya Perezida Ndayishimiye n'umufasha we Angeline bikoreye ibirayi bavuye gusarura akomeje kuvugisha abantu

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:5/07/2022 21:00
0


Amafoto yashyizwe ahagaragara n'urubuga rwa twitter rw'ibiro by'umukuru w'igihugu cy'uburundi NTARE RUSHATSI HOUSE agagaraza Perezida Ndayishimiye n'umufasha bikoreye ibirayi bavuye gusarura mu murima bafite mu ntara ya Gitega akomeje kuvugisha benshi.



Amafoto yashyizwe ahagaragara n'urubuga rwa twitter  rw'ibiro by'umukuru w'igihugu cy'uburundi  NTARE RUSHATSI HOUSE agagaraza Perezida Ndayishimiye Evariste n'umufasha we Angeline Ndayishimiye bikoreye ibirayi bavuye gusarura mu murima bafite mu ntara ya Gitega, yakomeje gukwira imbuga nkoranyambaga ndetse no kuvugisha abatari bake. 

Aya mafoto agaragaye nyuma y'umunsi umwe  ibiro by'umukuru w'igihugu cy'u Burundi bisohoye itangazo rigenewe abanyamakuru bamenyesha abarundi ko abagize guverinoma bagiye kumara mu kiruhuko cy'iminsi 10 batangiye ku itariki ya 4 Nyakanga bakazagisoza tariki ya 15 Nyakanga 2022.

Kuri  uyu wa kabiri Perezida Ndayishimiye n'umufasha Angeline nubwo atagiye mu biro bye, bakoze ibyo baheruka gukorera mu mirima yabo iri muri komini Ndava mu Ntara ya Mwaro muri Gashyantare, nabwo basaruye ibirayi bataha babyikoreye ku mutwe.

Uyu wa kabiri tariki 5 Nyakanga 2022 bagaragaye  nanone mu murima bafite ku musozi wa Bitare  muri komini Bugendana intara ya gitega .  Kuba Ndayishimiye n'umufasha we bongeye kugaragara basarura ibirayi mu Ntara ya Gitega  bigaragaza ko ari abahinzi bakunda guhinga ibirayi .

Dore ayo mafoto yakomeje gukwira henshi no kuvugisha abatari bake: 














TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND