RFL
Kigali

CANAL+ Group yaguze ZACU Entertainment, ishimangira imbaraga mu guteza imbere itunganywa ry'amashusho muri Africa

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:5/07/2022 20:26
0


CANAL+ Group yatangaje ko yishimiye kuba yamaze kugura ZACU Entertainment, imwe mu nzu zikomeye mu gutunganya no gukwirakwiza amashusho mu Rwanda, aho yibanda cyane kuri Filime z'uruhererekane zikurura amarangamutima ya benshi.



Kugura ZACU Entertainment, byarushijeho gushimangira ibikorwa bya CANAL+ Group mu itunganywa ry’amajwi n‘amashusho mu Rwanda, ndetse nayo iteganya kungukira kuri uyu muyoboro wagutse w’amasaha arenga 500 ya Filime nshya, iz'uruhererekane zitunganywa buri mwaka ndetse na porogaramu z’amasaha arenga 700, zose zitunganyijwe mu kinyarwanda.

CANAL+ Group yiyemeje gukurikirana ingamba z‘iterambere ryayo mu Rwanda, aho imaze imyaka 10. Uretse ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye, iki kigo kirateganya gufungura ku mugaragaro Shene y’imyidagaduro itunganyijwe 100% mu Kinyarwanda, izarushaho guteza imbere abanyempano ndetse n’itunganywa ry’amajwi n’amashusho.

Hamwe n’ibigo bitunganya amashusho nka PLAN A muri Ivory Coast, ROK STUDIOS muri Nigeria, ndetse na ZACU Entertainment mu Rwanda, CANAL+ Group irarushaho gushimangira ubushake bwayo mu gushyigikira itunganywa ry‘amajwi n'amashusho ku mugabane wa Africa, kugira ngo hatunganywe porogaramu zifite ireme hagamijwe guhaza ibyifuzo by'abafatabuguzi bayo.

ZACU Entertainment yashinzwe muri 2017 na Wilson Misago, Umwanditsi akanaba umuhanga mu kuyobora akanatunganya filime zitandukanye zitambuka kuri Televiziyo.

Fabrice Faux, umuyobozi mukuru ushinzwe porogaramu muri CANAL+INTERNATIONAL yagize ati “Twishimiye guha ikaze ZACU Entertainment ndetse n’itsinda ryayo mu kigo cyacu. U Rwanda rurakungahaye, kuko rufite ubushobozi mu gutunganya amajwi n'amashusho mu ndimi zitandukanye.''

Yakomeje ati ''Nk'uko twiyemeje mu bihugu bivuga igifaransa ku mugabane w’Africa, iri gurwa rirashimangira ubushake bwacu mu guhuza abanyempano bahanga udushya, bikazafasha iterambere ryacu muri Africa no hanze yayo ndetse bikadufasha kunyura abafatabuguzi bacu binyuze muri gahunda zifite ireme ryo ku rwego rwo hejuru.''

Wilson Misago uyobora Zacu Entertainment yagize ati “Nishimiye gukomeza urugendo hamwe na CANAL+ Group. Twese dufite intego zo gutunganya no gutanga porogaramu zifite ireme ku bakunda ibyo dukora. U Rwanda rufite abanyempano benshi ndetse n’inkuru zubaka zitaravugwa. Hamwe n’ubufatanye bwa CANAL+ Group ndetse na ZACU Entertainment, iki nicyo gihe cyo kugeza ibyakorewe mu Rwanda ku isi yose.''

CANAL+ Group ni kompanyi ikomeye mu itangazamakuru no gucuruza amashusho. Iragutse ku rwego mpuzamahanga aho ikorera mu bihugu by' u Burayi, Africa ndetse na Asia. CANAL+ Group ifite abafatabuguzi barenga miliyoni 23.7 ku isi yose, harimo miliyoni 9 z'ababarizwa mu Bufaransa ari naho ikomoka.

Hamwe na STUDIO CANAL, CANAL+ Group irayoboye ku mugabane w’ u Burayi mu gutunganya, kugura ndetse no gukwirakwiza filime n’ibiganiro by’uruhererekane. Inayoboye kandi mu gutanga amashene ya televiziyo atandukanye. CANAL+ Group ifitwe n’ikigo kigari ku isi mu itangazamakuru no gucuruza amashusho cya Vivendi.

ZACU Entertainment yaguzwe na CANAL+ Group, ni imwe mu nzu zikomeye mu gutunganya no gukwirakwiza amashusho mu Rwanda, aho ikora, igatunganya ndetse ikanasohora filime nyarwanda z’umwimerere zinakinwa n’abanyarwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND