RFL
Kigali

Umunyamakuru Clarisse Uwimana wa B&B FM yashyize hanze amatariki y'ubukwe bwe

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:5/07/2022 15:13
0


Clarisse Uwimana, umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane mu Rwanda, yamaze gushyira ahagaragara amatariki y'ubukwe bwe n'umukunzi we Kwizera Festus, nyuma y'ibyumweru bibiri bishize bagaragaje ko bemeranije kubana.



Ku ya 19 Kamena 2022, ni bwo Clarisse umenyerewe kuri radio ya B&B FM Umwezi, yambikiwe impeta y’urukundo muri Kigali Convention Centre n’umukunzi we Kwizera Festus Bertrand, nyuma atangariza ku mbuga nkoranyambaga ko 'Yavuze Yego' bivuze ko bemeranije kubana.

Aba bombi bamaranye igihe mu munyenga w'urukundo, kuri ubu batangiye gutanga ubutumire ku bazitabira ubukwe bwabo, buteganijwe ku ya 3 Nzeri 2022. Gusaba no gukwa bizabera muri Heaven Garden ku i Rebero, mbere yo gusezerana imbere y'Imana muri Saint Famille, mu gihe kandi abatumiwe bazakirirwa muri Heaven Garden.


Clarisse na Bertrand

Clarisse 'Clamama' ni umwe mu banyamakuru ba Siporo bakunzwe mu Rwanda, ndetse akaba umwe mu bagore bake batinyutse igisata cya Siporo. Uretse ibyo kandi, aconga ruhago mu batarabigize umwuga.

Kuri ubu akorera Radio B&B FM Umwezi mu biganiro bya Siporo bitandukanye, ndetse no mu kiganiro 'B-Wire' gihuriza hamwe ibyamamare muri Siporo n'ibyamamare mu bikorwa by'imyidagaduro.

Mbere yo gukorera B&B FM Umwezi, Clamama yanyuze kuri Radio zitandukanye, aho ahanini yibandaga mu biganiro bya Siporo. Yakoreye Flash FM&TV, Authentic FM na Contact FM & TV.

Uretse kuba azwi mu Rwanda, ni umwe mu banyamakuru bazenguruka amahanga, aho akunda kwitabira amarushanwa akomeye nk'imikino ya nyuma y'igikombe Cy'Africa n'indi itandukanye. 


Clamama

Mu kwezi gushize, Uwimana Clarisse yatoranyijwe n'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Africa (CAF) nk'umwe mu banyamakuru bazagira uruhare mu gutora abakinnyi b'abanyafrica bitwaye neza mu mwaka w'imikino wa 2021-2022.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND