Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC, Byiringiro Lague n’umugore we Uwase kelia baritegura kwubaruka umwana wabo w’imfura nkuko amafoto yashyizwe hanze abigaragaza.
Uyu
mukinnyi umaze iminsi adahagaze neza mu kibuga, aritegura kwibaruka umwana we w’imfura
nyuma yo kurushinga na Kelia mu mpera z’umwaka ushize.
Byiringiro
Lague benshi babonagamo itaranto muri ruhago nyarwanda, yashyize amafoto ku
rukuta rwe rwa Instagram amugaragaza ari kumwe n’umugore we Kelia ku mazi aho
ari mu biruhuko nyuma y’isozwa ry’umwaka w’imikino wa 2021-22, aya mafoto akaba
yagaragaje ko Uwase Kelia ari hafi kwibaruka imfura.
Lague
n’umugore we Kelia bari batembereye ku kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu, aho
ari kuryoherwa n’ibiruhuko mu gihe yitegura umwaka utaha w’imikino
utaratangazwa igihe uzatangirira.
Byiringiro
Lague n’umugore we Uwase Kelia bakoze ubukwe tariki 07 Ukuboza 2021.
Byiringiro Lague n'umugore we Uwase Kelia baritegura kwibaruka imfura
Lague n'umugore we Kelia batembereye ku Kivu
TANGA IGITECYEREZO