RFL
Kigali

Rutahizamu Byiringiro Lague n’umugore we baritegura kwibaruka imfura - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/07/2022 13:43
0


Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC, Byiringiro Lague n’umugore we Uwase kelia baritegura kwubaruka umwana wabo w’imfura nkuko amafoto yashyizwe hanze abigaragaza.



Uyu mukinnyi umaze iminsi adahagaze neza mu kibuga, aritegura kwibaruka umwana we w’imfura nyuma yo kurushinga na Kelia mu mpera z’umwaka ushize.

Byiringiro Lague benshi babonagamo itaranto muri ruhago nyarwanda, yashyize amafoto ku rukuta rwe rwa Instagram amugaragaza ari kumwe n’umugore we Kelia ku mazi aho ari mu biruhuko nyuma y’isozwa ry’umwaka w’imikino wa 2021-22, aya mafoto akaba yagaragaje ko Uwase Kelia ari hafi kwibaruka imfura.

Lague n’umugore we Kelia bari batembereye ku kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu, aho ari kuryoherwa n’ibiruhuko mu gihe yitegura umwaka utaha w’imikino utaratangazwa igihe uzatangirira.

Byiringiro Lague n’umugore we Uwase Kelia bakoze ubukwe tariki 07 Ukuboza 2021.


Byiringiro Lague n'umugore we Uwase Kelia baritegura kwibaruka imfura

Lague n'umugore we Kelia batembereye ku Kivu

Uwase Kelia arakuriwe, ari hafi kwibaruka 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND