RFL
Kigali

Abakinnyi 5 basiganwa ku maguru ni bo bazahagararira u Rwanda mu mikino ya Commonwealth iteganyijwe muri uku kwezi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:5/07/2022 13:35
0


Abakinnyi batanu barimo abakobwa batatu ndetse n'aba abasore babiri ni bo bazahagararira u Rwanda mu mikino ya Commonwealth izabera mu Bwongereza.



Kuva tariki 28 Kanama mu 2022 mu Bongereza mu mujyi wa Birmingham, hazatangira imikino y'ibihugu bivuga ururimi rw'icyongereza (Commonwealth Games).  

Ku ruhande rw'u Rwanda nabo bazitabira iyi mikino mu bice bitandukanye, aho mu kwiruka n'amaguru hazagenda abakinnyi batanu.

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu bagabo:

Nimubona Yves 

Nsengiyumva Justin 

Abagore; 

Iranzi Celine 

Uwitonze Claire 

Imanizabayo Emeline umutoza wabo akazaba ari Kanyabugoyi Anicet

Ikindi wamenya ni uko Nimubona Yves mbere yo kujya mu Bwongereza azabanza kwitabira Shampiyona y'Isi izabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva tariki 17 ubundi abone gusanga bagenzi be Birmingham.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND