RFL
Kigali

Abakinnyi 4 ba Arsenal bari mu Rwanda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/07/2022 13:09
0


Abakinnyi bane b’ikipe ya Arsenal y’Abagore barabarizwa mu Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda, aho basuye pariki y’Ibirunga ndetse bakaba bari no gutanga amahugurwa mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’.



Ibi bikaba bikubiye mu masezerano u Rwanda rufitanye na Arsenal yo kwamamaza ibyiza nyaburanga bitatse iki gihugu binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, aho iyi kipe yohereza abayikiniye cyangwa bayikinira kuri ubu mu byiciro byombi (Abagabo n’abagore) bakaza gusura u Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Nyakanga 2022, Visit Rwanda ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje ko abakinnyi 4 b’ikipe ya Arsenal y’abagore bari mu Rwanda ndetse bakaba basuye bimwe mu byiza nyaburanga bitatse igihugu.

Abakinnyi 4 ba Arsenal bari mu Rwanda bayobowe na rutahizamu w’umunya-Australia(kazi), Caitlin Jade Foord, Umwongerezakazi ukina mu kibuga hagati, ordan Nobbs, Umunya-Ecosse ushobora gukina nka myugariro cyangwa mu kibuga hagati, Jennifer Patricia Beattie ndetse na rutahizamu w’umunya-Ireland Katie McCabe.

Ibinyujije ku rukuta rwa Twitter, Visit Rwanda yagize iti: “Abakinnyi 4 ba Arsenal y’Abagore barimo @caitlinfoord, @jordannobbs8, @jbeattie91 na @katie_mccabe11 basuye u Rwanda ku nshuro ya mbere, bakaba basuye ibyiza bitatse Pariki y’Ibirunga birimo Ingagi ndetse bakaba batanze amahugurwa mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA”.

Ni ku nshuro ya mbere abakinnyi b’ikipe ya Arsenal y’Abagore basuye u Rwanda kuko abagabo aribo bari bamaze igihe basura u Rwanda.

Ntabwo Visit Rwanda yigeze itangaza igihe bagereye mu Rwanda n’igihe bateganya kuhava, gusa mu bice bagomba kuva mu Rwanda basuye harimo n’Urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Abakinnyi bane ba Arsenal y'Abagore basuye u Rwanda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND