RFL
Kigali

Gatsibo: Abataramenyekana biyitaga abapolisi barashe abantu babiri

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:5/07/2022 12:58
0


Ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki ya 4 Nyakanga 2022, abantu babiri bataramenyekana biyitaga abapolisi barashe abantu babiri babakurikiraga batabaye umucuruzi bakuye muri butike yacururizagamo.



Abahaye amakuru TV10 dukesha iyi nkuru bavuga ko byabaye mu masaha ya saa kumi ku mugoroba wo kuwa Mbere, bemeza ko abantu babiri barashwe ubwo batabaraga umucuruzi abo bagabo bayitaga abapolisi bakorana na RRA bari bafashe, nyuma yo kumusohora muri butike akoreramo bamwurije moto baramutwara bavuga ko bamusanganye amavuta ya Movit kuko  bavuze ko barimo gusaka magendu.

Aba bagizi ba nabi ubwo bamaraga kuriza moto umucuruzi witwa Kadogo, abaturage bahise bahamagara kuri polisi ikorera mu karere ka Gatsibo na Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi bamaze ko kumenya ko nta ba Polisi boherejwe gusaka magendu mu murenge wa Nyagahanga, abaturage barimo abamotari bahise biruka kuri moto y'aho bagabo batwaye umucuruzi nabo babonye babakurikiye bahise barasamo babiri barabakomeretsa.

Abarashwe bajyanwe kuvurirwa mu bitaro bya Ngarama kuko bari bakomeretse bava amaraso menshi ndetse umwe isasu ryari rikimurimo. 

Umuvugizi wa Polisi y'igihugu, CP John Bosco Kabera, yabwiye TV10 ko Polisi igiye gukurikirana iki kibazo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND