Icyamamare mu mukino wa basketball, Umunyamerika Brittney Griner akanaba umwe mu bagore baryamana n'abo bahuje ibitsina yandikiye ibaruwa ifunguye Perezida Joe Biden. Uyu mukinnyi yandikiye iyi baruwa aho afungiwe by'agateganyo mu Burusiya mu gihe urubanza rwe ku gufatanwa ibiyobyabwenge rugikomeje.
Brittney Grinner
wanditse ibaruwa yuzuye amarangamutima, agaragaza ko yizeye cyane ubufasha bwa
Perezida Biden. Iyi Baruwa isinyweho na Brittney Griner yageze muri perezidansi
ya Amerika, White House kuri iki cyumweru binyuze ku wuhagarariye uyu mukinnyi.
Uyu mukinnyi w'icyamamare yanditse ko umuryango we wubaha cyane abaharaniye ubwigenge bwa Amerika harimo na se umubyara warwanye mu ntambara ya Vietnam. Gusa ko bibabaje uburyo atabonye uko yizihiza uwo munsi wabaye kuri 4 Nyakanga kuko yari afunze.
Igice cya kimwe k'ibaruwa ye kigira kiti: "Nzi ko mukorana byinshi, ariko ndabasabye ntimunyibagirwe hamwe n'abandi Banyamerika bafunzwe. Nyamuneka mukore ibishoboka byose kugirango mungarure iwacu. Natoye bwa mbere muri 2020 kandi natoye mwebwe mbizeye".
Akomeza agira ati: "Ndabizeye. Ndacyafite ibyiza byinshi byo gukora mu bwisanzure bwange kandi mushobora kumfasha kungarura. Nkumbuye umugore wange! Nkumbuye umuryango wange! Nkumbuye abakinnyi bagenzi bange! Biramababaza cyane iyo menye ko na bo bababaye muri iki gihe. Ndabashimiye ku byo mwakora byose muri iki gihe kugira ngo mungarure iwacu".
Umugore wa Brittney Griner babana nk'abahuje ibitsina yari aherutse kuvuga ko n'ubwo yizeye ko ubuyobozi buri gukora ibishoboka byose ngo bumugaruire [uwo twakwita umugabo we] ariko bisa n'ibidahagije gusa amagambo ya Griner ubwayo arabyigaragarije. Ibaruwa yose ntabwo yashyizwe ahagaragara gusa ibicebyagiye hanze bigaragaza icyo ibaruwa isaba muri rusange.
Brittney Griner ni umukinnyi w'icyamamare muri Basketball muri Amerika
Brittney Griner wamamaye cyane mu ikipe z'abagore bakina Basketball muri Amerika, (WNBA) yafatiwe ku kibuga kāindege i Moscow muri Gashyantare uyu mwaka ashinjwa gutwara ibiyobyabwenge mu mizigo ye. Yahise afungwa mu gihe urubanza rwe rwari rutaratangira. Ubwo umwuka mubi wiyongeraga hagati ya Amerika n'u Burusiya bitewe n'intambara yo muri Ukraine, uyu mukinnyi ifungwa rye ryagiye ryongerwa inshuro nyinshi.
Src: TMZ
TANGA IGITECYEREZO