Mu mpera z’icyumweru twasoje, ku wa Gatandatu tariki ya 02 Nyakanga 2022 mu karere ka Rubavu habereye imikino yahuje ibigo by’amashuri (inter schools) mu mashuri abanza n’ayisumbiye, aho ibigo 4 byahataniye ibikombe ndetse i Nyabihu hafungurwa ikipe nshya.
Ibigo
byitabiriye aya marushanwa birimo Lycée notre damme d'afrique de nyundo, G.S
sanzare, Kayanza primary school na Noel primary school.
Amakipe
y’ibigo by’amashuri yagiye ahura hagati yayo ubundi harebwa ikipe yatsinze
imikino myinshi iba ariyo yegukana igikombe, aho imikino yose yabereye ku kibuga
cya petit seminaire ya nyundo.
Ibigo
4 by’amashuri nibyo byatangirijwemo umukino wa cricket mukarere ka Rubavu.
Kuri
uwo munsi kandi mu karere ka Nyabihu, hatangijwe ikipe shya ya cricket, iki
gikorwa cyabereye kuri Rambura Sports Ground.
Ni
igikorwa cyitabiriwe na Vice-Mayor ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyabihu, Bwana
Habanabakize Jean Claude ,Vice-Mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Simpenzwe
Pascal ,Umuyobozi mukuru w’uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu Bwana Thushara
Pinidiya, Umuyobozi mukuru w’uruganda rw’icyayi rwa Sorwathe Bwana Rohit
Perrières , Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Ishyirahamwe ry’umukino wa cricket
mu Rwanda Bwana BYIRINGIRO Emmanuel , Abayobozi bahagarariye ibigo by’amashuri
abanza n’ayisumbuye byo mu karere ka Nyabihu, Ababyeyi b’abana n’abahagarariye
inzego z’umutekano.
Vice-Mayor
ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyabihu, Habanabakize Jean Claude yishimiye iki
gikorwa anavuga ko bagiye gukora ibishoboka byose kugirango uyu mukino uzabe
intangarugero mu karere ka Nyabihu, anavuga ko bazatanga inkunga ikomeye
kugirango uyu mukino uzabe akazi kubawukina.
EMMANUEL
Byiringiro ushinzwe ibikorwa mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda ‘RCA’,
yemeye inkunga y’ibikoresho muri aka karere anavuga ko abatoza bigisha uyu
mukino bagomba kongererwa amahugurwa kugirango bakomeze gufasha aba bana babaha
ibyingenzi k’ubumenyi muri uyu mukino.
Mu karere ka Nyabihu hatangijwe ikipe nshya y'umukino wa Cricket
Mu karere ka Rubavu ibigo by'amashuri byatangirijwemo umukino wa Cricket byahataniye ibikombe
TANGA IGITECYEREZO