RFL
Kigali

Tennis: U Rwanda rwatangiye rutsinda Uganda imikino 3 mu irushanwa rya DAVIS CUP

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:5/07/2022 10:15
0


Irushanwa rya Davis Cup riri kubera mu Rwanda, ikipe y'igihugu yatangiye neza itsinda Uganda imikino itatu.



Kuri uyu wa Mbere mu Rwanda ni bwo hatangiye irushanwa rya Davis Cup riri kuba ku nshuro ya 109 ikaba inshuro ya mbere ribereye mu Rwanda. Ikipe y’u Rwanda yatangiye yitwara neza itsinda Uganda imikino 3 -0.

Muri uyu mukino wabereye ku kibuga cya Tennis cya ‘Ecology Tennis Club”, giherereye muri IPRC Kigali, ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda rya mbere (A), yatsinze Uganda imikino 3-0. Mu mukino wabanje, Habiyambere Ernest yatsinze umugande Wakoli Nasawali Ronald 2-0 (6-0 na 6-0).

Ku mukino wa kabiri, Karenzi Bertin, kapiteni w’ikipe y’u Rwanda nawe yitwaye neza atsinda Geoffrey Ocen amaseti 2-0 (6-0 na 6-0).

U Rwanda rwatangiye Davis Cup rutsinda Uganda 

Mu cyiciro cy’abakina ari babiri kuri babiri (Double), ikipe y’u Rwanda igizwe na Karenzi Bertin na Niyigena Etienne yatsinze iya Uganda yari igizwe na Birungi Edward na Ocen Godfrey amaseti 2-0 (6-2 na 6-0).

Mu yindi mikino ya baye ku munsi wa mbere w’iri rushanwa, ikipe ya Togo iri mu itsinda B, yatsinze Angola imikino 3-0, RDC itsinda iya Botswana imikino 3-0 naho Sudan itsinda Tanzania imikino 2-1.

Kuri uyu wa Kabiri u Rwanda rurafata akaruhuko

Iri rushanwa ririmo kuba ku nshuro ya mbere mu gihugu cy’u Rwanda, by’umwihariko no mu Karere, aho ryitabiriwe n’ibihugu 9, ikaba igamije gushaka itike yo kujya mu itsinda rya gatatu (C).

Mu gutangiza iri rushanwa, Karenzi Theoneste, Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda, yahaye ikaze ibihugu byose byitabiriye ndetse abifuriza intsinzi. Yakomeje abizeza ko bazakora ibishoboka byose kugira bazishimire kuba bari mu gihugu cyiza cy’u Rwanda.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Bwana Shema Maboko Didier, nawe wari witabiriye, yashimiye ibihugu byitabiriye iri rushanwa, aboneraho no kubifuriza kuzagira irushanwa ryiza.

Yakomeje avuga ko nka Minisiteri bishimira kubona amarushanwa nk’aya aza mu Rwanda kuko aba ari umwanya mwiza kugira ngo abakinnyi b’abanyarwanda babashe kwigaragaza.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Shama Maboko Didier

Kuri uyu wa Kabiri saa yine za mu gitondo (10h00), ikipe ya Congo Brazzaville irakina na Togo, RDC ikine na Angola.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND