RFL
Kigali

U Rwanda na DR Congo bigiye kugera ku mishyikirano

Yanditswe na: Léonidas MUHIRE
Taliki:5/07/2022 11:28
0


Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we Félix Tshisekedi wa DR Congo bagiye guhurira imbonankubone muri Angola. Aba bayobozi bagiye guhuria mu biganiro bigamije gushakira umuti umwuka mubi umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.



Inkuru dukesha Jeune Afrique ivuga ko ibi biganiro biteganyijwe kubera i Luanda muri iki cyumweru aho byatumijwe n'umuhuza w'ibi bihugu byombi, Perezida João Lourenço.

Amakuru aturuka uri DR Congo avuga ko aba bakuru b’ibihugu bituranyi biteganyijwe ko bazahurira muri Angola ku wa 5 cyangwa ku wa 6 Nyakanga uyu mwaka. Gusa uruhande rw’u Rwanda rwo rwatangaje ko ibiganiro biza kuba kuri uyu wa Kabiri mu gihe nta mpinduka zibayeho.

Ibi biganiro bigiye kubera i Luanda muri Angola, bije bikurikira inama y'abakuru b'ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y'i Burasirazuba yabereye i Narobi muri Kenya ukwezi gushize. 

Iyo nama na yari igamije guhashya imitwe y’iterabwoba ihungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yanzuye ko DR Congo yohererezwa ingabo zihuriweho z'uyu muryango mu rwego rwo guhashya iyo mitwe irimo n'uwa M23 uri kurwana n'ingabo z'iki gihugu. 

Ni nyuma kandi y'ibiganiro kuri terefone byahuje aba baperezida bombi na Perezida Macky Sall wa Senegal uyoboye Afurika yunze Ubumwe byabaye muri Gicurasi bigamije gushakira umuti ikibazo cy'u Rwanda na DR Congo.

Umubano w'u Rwanda na DR Congo wajemo umwuka mubi ahanini bitewe n'intambara umutwe wa M23 uri kurwana mu Burasirazuba bw'iki gihugu aho wanatangiye kwigarurira uduce tumwe na tumwe. DR Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga no gushyigikira uwo mutwe. 

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Televiziyo y'Igihugu kuri uyu wa Mbere, yavuze ikosa ryatumye ikibazo cya M23 kidakemurwa ari uko inzego zitandukanye zagerageje kugikemura mu buryo bwa gisirikare aho kwifashisha uburyo bwa politiki bushingiye ku gushakira umuti icyatumye uyu mutwe ubaho.

Ati: "Ni gute ku ruhande rumwe uvuga ngo ugiye kuvuga ko abantu batakiri abaturage b’igihugu, uhera ku ki, kandi ni gute wabageraho? Abo bantu bazahora bashaka uburyo bwo kwirwanaho kugira ngo bagaragaze ko bari aho bagomba kuba bari. Kuvuga ko bagomba kuba mu Rwanda ni ikosa kuko bamaze igihe muri Congo, ni yo bafata nk’igihugu cyabo".






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND