BePawa
ATHF
Kigali

Adele yashimangiye ko yifuza kubyarana n'umukunzi we Rich Paul

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/07/2022 10:21
0


Adele umuhanzikazi w'icyamamare ukomoka mu Bwongereza wamamaye mu ndirimbo z'urukundo zanyuze benshi zirimo Someone Like You,Set Fire On The Rain, Eazy on Me n'izindi nyinshi zatumye yigarurira imitima y'abatari bacye.



Adele uri mu munyenga w'urukundo na Rich Paul umujyanama wa Lebron James, yatangaje ko umubano wabo ugeze aharyoshye ndetse anashimangira ko yifuza kubyarana nawe.

Mu kiganiro Desert Island Discs cyinyura kuri BBC umuhanzikazi Adele ni ho yatangarije ko yiteguye kubaka umuryango na Rich Paul. Ubwo Adele yabazwaga icyo atekereza ku byo umukunzi we Rich Paul aherutse gutangaza ko yifuza kubyarana nawe, Adele yahise asubizanya akanyamuneza agira ati: ''Byaranshimishije ko ambonamo umubyeyi mwiza. Ni ikintu kiza ko amfitiye icyizere ko namurerera abana be''.

Adele yakomeje agira ati''Ndifuza kubyarana na Rich Paul nk'uko nawe abyifuza. Imana nibidufashamo tuzabyarana abana benshi twubake umuryango kuko ari byo nshaka''. Abajijwe uko abona ubuzima bwe n'umukunzi we buzaba bumeze mu myaka 10 iri imbere, Adele yagize ati''Ubuzima bwacu buzaba bwarahindutse cyane,ndatekerezako tuzaba twaramaze kugera ku ntego yacu yo kubaka umuryango kandi twishimye''.

Ibi Adele yabitangaje nyuma y'igihe gito Rich Paul atangaje ko yifuza kubyarana n'uyu muhanzikazi bakundana.

Adele yashimangiye ko yifuza kubyarana n'umukunzi we Rich Paul






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND