RFL
Kigali

Niyigena Clement yateye umugongo Rayon Sports yerekeza muri mukeba APR FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/07/2022 8:23
0


Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi, Niyigena Clement wari umaze imyaka ibiri muri Rayon Sports yerekeje muri mukeba APR FC aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.



Kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Nyakanga 2022, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye ifoto y’uyu mukinnyi yambaye umwenda w’iyi kipe y’ingabo z’igihugu ndetse yawusomye, binashimangira ibyavuzwe guhera umwaka ushize ko APR FC yari yaramaze kwegera Clement bagira ibyo bumvikana.

Transiferi ya Niyigena muri APR FC yavuzwe guhera mu mwaka ushize gusa bisaba gutegereza amasezerano yari afite muri Rayon Sports ko arangira kuko itari kumutanga muri mucyeba bahora bahanganye.

Amakuru INYARWANDA yahawe n’umwe mu bari hafi y’uyu mukinnyi yemeza ko maginga aya Niyigena Clement ari umukinnyi mushya wa APR FC ndetse wanasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Niyigena Clement yageze muri Rayon Sports mu myaka ibiri ishize avuye muri Marines FC, akaba yaraje nk’intizanyo. Marines FC nayo ikaba yari yamutijwe n’irerero rya APR FC, rya Intare.

Niyigena yagiye azamura urwego uko bwije n’uko bukeye, yaba muri Marines FC ariko biba akarusho ageze muri Rayon Sports aho imikinire y’iyi kipe yari yubakiye kuri uyu mukinnyi ukina mu bwugarizi.

Uyu mukinnyi yanahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi ndetse anakina imwe mu mikino ya gicuti u Rwanda rwakinnye harimo n’uwa Guinea.

Clement asanze muri APR FC abandi bakinnyi bakina ku mwanya umwe barimo Buregeya, Aimable na Rwabuhihi, bose bagiye guhanganira umwanya ubanza mu kibuga.

Niyigena Clement yamaze gusinya amasezerano y'imyaka ibiri muri APR FC

Clement yari umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Rayon Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND