RFL
Kigali

Big Sean n'umukunzi we Jhene Aiko baritegura kwibaruka imfura yabo-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/07/2022 8:51
0


Sean Michael Anderson wamamaye ku izina rya Big Sean akoresha mu muziki, akaba umwe mu baraperi ba bahanga bakunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari kwitegura imfura ye n'umukunzi we Jhene Aiko.



Uyu muraperi wari umaze iminsi avugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ko we n'umukunzi we Jhene Aiko baba bitegura kwibaruka imfura yabo gusa nta gihamya, kuri ubu babihamije batangaza ko bafite ibyishimo byinshi kuba bagiye kuba ababyeyi.

Mu mafoto yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga yatangajwe n'ikinyamakuru TMZ, yerekanye Big Sean hamwe n'umukunzi we Jhene Aiko usanzwe ari umuhanzikazi bafatanye akaboko batembera mu mujyi wa Los Angeles ndetse bigaragara ko Jhene Aiko akuriwe. 

Nyuma y'amasaha macye amafoto ya Jhene Aiko atwite agiye hanze, Big Sean yahise yerekana ibyishimo afite abicishije kuri Instagram ye maze agira ati: ''Sinjye uzabona mbaye umu Papa''.


Big Sean n'umukunzi we Jhene Aiko baritegura kwibaruka

Big Sean yakomeje agira ati''Iyi nindi mpamvu igiye gutuma nkora cyane!Nshimiye cyane Imana ikomeje kuduha imigisha.Murakoze''.Aya akaba ari amagambo Big Sean yakoresheje ashimira Imana ndetse n'abafana bakomeje kumwereka urukundo we n'umukunzi we bitegura kwibaruka imfura yabo.

Big Sean na Jhene Aiko bamaranye imyaka 8 mu munyenga w'urukundo

TMZ yakomeje itangaza ko Big Sean w'imyaka 34 hamwe na Jhene Aiko w'imyaka 34 bari muri couple zimaranye igihe kinini muri Hollywood dore ko bamaranye imyaka 8 bakundana kuva mu 2014 kugeza ubu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND