RFL
Kigali

Special Kwibohora28 Concert: Senderi Hit yongeye gutanga amafaranga, Platini P abanziriza Fireworks - AMAFOTO

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:5/07/2022 8:16
0


Ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki 4 Nyakanga 2022, i Nyamirambo, iwabo w'ibirori, habereye igitaramo cyo kwishimira kwibohora k'u Rwanda, gihuriramo abahanzi; Mico The Best, Eric Senderi Hit, Platini P na Bwiza ndetse n'ababyinnyi batandukanye.



Nk'uko byari byategujwe n'umujyi wa Kigali wateguye iki gitaramo, gahunda zatangiye ahagana i Saa 18:00, umushyushyarugamba MC Nice asusurutsa abari bateraniye mu kibuga kinini cyo kuri 'Tapis rouge' kiri munsi ya Stade mpuzamahanga ya Kigali.

MC Nice yatangiye kwerekana abataramyi ahereye ku itsinda ry'ababyinnyi b'injyana zigezweho bahuriye mu itsinda rya 'Afro Hits Dance' ryabyinnye indirimbo ziganjemo inyafurika zikunzwe nka 'Buga' ya Kizz Daniel na Tekno n'izindi.


Eric Senderi Hit ni we wabanjirije abandi bahanzi ku rubyiniro, aho yari kumwe n'abakobwa bane babyinaga indirimbo ze, na we ajyana n'umuziki w'indirimbo ze wacurangwaga.

Akigera ku rubyiniro, Senderi yabwiye abafana ko ubwo aheruka kuririmbira i Nyamirambo mu gihe cy'inama ya CHOGM2022, hari abafana be atahaye impano kubera umwanya, avuga ko ababyina indirimbo ze kurusha abandi ari bubahe impano yari yateguye.


Senderi Hit

Senderi yaririmbye indirimbo ze zizwi ziganjemo izibyinitse cyane, ahera ku zishishikariza abantu gukunda igihugu nka; Ibidakwiriye nzabivuga, Iyo twicaranye, Twambariye gutsinda na 'Twaribohoye' irimo amagambo yo kwishimira ko igihugu cyibohoye ubutegetsi bubi mu myaka 28 ishize.

Uko yakurikiranyaga indirimbo, ni na ko yatangaga impano zitandukanye, aho yarebaga abafana bari kubyina cyane akaboherereza ababyinnyi be cyangwa MC, bakabashyira amafaranga n'imipira yanditseho 'Kwibohora28'.


Abafana ubwo Senderi yaririmbaga

Yakurikijeho indirimbo zisingiza amakipe y'umupira w'amaguru ya APR FC na Rayon Sports, mbere yo kuririmba iyo yise Reka Jalousy ndetse na Ikigeragezo ya Theo Bosebabireba, ari nayo yasorejeho acyishimiwe n'abafana babyinnye umuziki, ivumbi rikazamuka.

Hakurikiyeho umuhanzikazi Bwiza ukunzwe n'abiganjemo urubyiruko, aririmba indirimbo ze zizwi hafi ya zose, aho yahereye kuri 'Yiwe' akurikizaho Available mbere yo gusanganirwa ku rubyiniro na Mico The Best baririmbanye iyitwa 'Wibeshya' banakoranye mu mezi atandatu ashize.


Bwiza na Mico

Mbere yo kuririmba indirimbo ebyiri za nyuma; We don't care na Ready, Bwiza yavuye ku rubyiniro yegera abafana, aho yaririmbaga anabagezaho ubutumwa bwo kwishimira ko u Rwanda rwibohoye, kuri ubu rukaba rufite ubuyobozi bwiza buyobowe na Perezida Kagame.


Bwiza imbere y'abafana

Hakurikiyeho umwanya wa Mico The Best, atangira aririmba iyo yise 'Igare' mbere yo gusuhuza abafana agira ati "Aha ni iwacu, nizera ko uretse kuba munzi nka Mico The Best, muzi n'amazina yanjye asanzwe'.

Yataramye mu ndirimbo ze zamenyekanye cyane nka; Amarangamutima, Indembo, Umutaka Umunamba, Amabiya, Millionaire n'izindi yaririmbaga ajyana n'abafana bazi amagambo azigize.


Mico abyinisha umufana

Mu bahanzi, haherutse Platini P ufite izina ry'akanyiniriro rya 'BaBa' aho yaje ku rubyiniro ahagana i Saa 21:30, akishimirwa n'abafana ku buryo bukomeye.

Platini yatangiye aririmba iyo yise 'Atansiyo' akurikizaho AbaX yakoranye na Ben Adolphe, Shumuleta yakunzwe n'abatari bake ndetse n'iyo yise 'Jojo' yashyize hanze mu kwezi gushize, ikaba imaze kurebwa n'abasaga ibihumbi 500 ku rubuga rwa YouTube.

Baba yakurikijeho iyo yise Veronica, mbere yo kuririmba 'Ntabirenze' yakoranye na Knowless ndetse na Mumutashye yafatanyije na TMC bahoranye mu itsinda rya Dream Boyz bakayihuriramo na Nyakwigendera Jay Polly wabaye Umuhanzi wa Rap ukomeye akaza kwitaba Imana muri 2021.

Mbere gato yo kuririmba 'Mumutashye' Platini P yavuze ko yubaha Jay Polly wagize uruhare mu iterambere rye, ati "Iyi ndirimbo iyo ngiye kuyiririmba mbanza guha icyubahiro umuvandimwe (Jay Polly) kuko yarankoreye, Njya mukumbura cyane."


Platini yasoje kuririmba i Saa 21:57' ateguza abafana ko mu minota i Saa 22:00 haturika ibishashi 'Fireworks' byashyizweho n'umujyi wa Kigali, mu rwego rwo kwishimira Kwibohora kw'igihugu.

Mu minota itatu yakurikiyeho, haruguru gato y'ikibuga cya Tapis rouge haturikiye ibishashi mu gihe cy'iminota isaga itanu, abari mu gitaramo berekeza Camera za Telephone mu kirere, ari nako MC Nice yabibutsaga ko ibyishimo n'umunezero babifite kubera ubuyobozi bwiza bw'igihugu. Igitaramo cyasojwe i Saa 22:15.


Fireworks i Nyamirambo



MC Nice 




Senderi n'ababyinnyi be

Bwiza ni uko yari yambaye

Mico The Best

Platini P n'ababyinnyi be

Mu kirere ni uko yari hameze


AMAFOTO: SANGWA Julien






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND