RFL
Kigali

Kenya: Ev. Jotham Ndanyuzwe yateguye igitaramo gikomeye azamurikiramo igitabo yise "Izina Risumba Byose" [The Name Above All]

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/07/2022 19:00
0


Umuvugabutumwa akaba n'umwanditsi w'ibitabo, Jotham Ndanyuzwe, utuye mu gihugu cya Canada hamwe n'umugore we, agiye kumurika igitabo cye cyitwa "Izina Risumba Byose" [The Name Above All] mu birori bikomeye bizabera muri Kenya mu Mujyi wa Nairobi tariki 17/07/2022.



Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Jotham Ndanyuzwe yavuze ko afitiye inkuru nziza abantu bose, iyo nkuru ikaba ari uko "Igitabo "Izina Risumba Byose" (The Name Above All) cyarangije gukorwa, ahubwo nari nategereje ngo nkore umunsi mukuru wo kucyereka abantu nkimurika. Kuko ni igitabo nahaye agaciro, cyantwaye imbaraga nyinshi, umwana n'amafaranga. Icyo nabwira buri muntu wese wagiriwe amahirwe akamenya gusoma ni uko yashaka iki gitabo".

Yavuze ko iki gitabo kizashyirwa mu ndimi nyinshi zishoboka. Yungamo ati "Rero ubu nkaba naravuye Canada nje kumurika igitabo cyanjye muri Kenya-Nairobi. Launch iri taliki 17/7/2022 guhera saa cyenda z'manywa (3pm) ku isaha ya Nairobi. Tuzaba turi kumwe n'abaririmbyi bakunzwe muri Kenya ndetse no muri East Africa nka True Promises Ministry Nairobi, Holy Entrance Ministry Nairobi, Gracious Choir, Maserafi choir n'abandi".


Ev. Jotham Ndanyuzwe

Avuga ko iki gitabo cye azakimurika mu birori bikomeye bizabera muri Kenya, ati "Turi kubitegura nkibirori binini bikazabera i Nairobi ahitwa Umoja muri church yitwa Jesus Great Harvest Umoja. Tuzabana n'abagabo b’Imana bakomeye, umugabo w'umunyakenya ukunzwe cyane Nairobi, Rev. Mark Dan Juma ndetse na James Ndayishimiye nawe ugezweho i Nairobi ndetse no muri East Africa".

Kuri uwo munsi ibitabo bizaba bihari biri kugurishwa amafaranga make kandi "tuzi ko buri wese yabasha kubona, kuko ni igitabo kirimo ubwenge bwinshi buri wese azunguka. Kuko si igitabo cy'abakijijwe gusa ahubwo n'abatarakizwa bazisangamo. Rero buri wese yemerewe kukigura, ndasaba abantu ba Nairobi, Kasarani, Mwiki, Kayole, Umoja, Githurai, Kitengela, Rongai, n'ahandi hose Nairobi muzaze tubane kuri uwo munsi izaba ari inkunga ikomeye".


Ev. Jotham hamwe n'umugore we Benisse

Ev. Ndanyuzwe Jotham ugiye gushyira hanze iki gitabo, atuye muri Canada muri Alberta mu mujyi witwa Edmonton. Asegera mu rusengero rwitwa New Jerusalem. Akunda kuvuga ko afite umugore umwe akunda cyane, uwo akaba ari Ineza Benisse [Benisse Ndanyuzwe] umwuzukuru wa Bishop John Muhima ukunzwe cyane muri Kenya. Tariki 27 Gashyantare 2021 ni bwo Jotham na Benisse basezeranye imbere y'Imana mu muhango wabereye muri Kenya muri Calvary Church Komarock.

Jotham Ndanyuzwe aherutse kubwira InyaRwanda.com ko Imana yamuhaye ubutumwa bukomeye agomba kubwira Isi, asanga inzira nziza yamufasha kubugeza ku batuye Isi ari ukwandika ibitabo akabishyira mu ndimi zitandukanye. Ni muri urwo rwego yahereye ku cyo yise "The Name Above All", ati "Imana yampishuriye ubutumwa bukomeye ngomba kubwira Isi yose n'amadini".

"Nitegereje nasanze abantu benshi bataratahuye umurimo wa Kristo icyo yadukoreye bityo Imana impishurira umurimo wa Kristo yakoze kw'inyoko muntu bityo nandika igitabo cyitwa 'Izina Risumba Byose' "The Name Above All". Nzagishyira mu ndimi nyinshi kugira ngo isi itahure icyo Kristo yakoze ndetse nteganya no kwandika ibindi kugira ngo isi imenye umurimo Kristo yakoze n'urukundo Imana yadukunze, nkangurira n'abandi bavugabutumwa kugabura ubutumwa bwiza bwa Kristo".


Igitabo Ev. Jotham agiye kumurika muri uku kwezi


Ev. Jotham avuga ko muri iki gitabo yashyizemo ibintu byinshi Imana yamuhishuriye


Ni umwanditsi akaba n'umuvugabutumwa


Jotham atuye muri Canada hamwe n'umugore we


Jotham agiye gushyira hanze igitabo "Izina Risumba Byose"


Ev. Jotham avuga ko akunda bihebuje umugore we Benisse


Ev. Jotham yateguye igitaramo gikomeye azamurikiramo igitabo cye "Izina Risumba Byose"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND