Kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nyakanga 2022 ku munsi u Rwanda rwizihizaho isabukuru y'imyaka 28 yo Kwibohora, Perezida Paul Kagame yatanze ikiganiro kuri Televiziyo Rwanda, maze umwuzukuru we nawe wari ukurikiye iki kiganiro kuri Televiziyo, agaragara amwishimiye cyane aramusoma.
Aya mashusho y'amasegonda 13 yanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa Ange Kagame umubyeyi w'uyu mwana ubwo bari bakurikiye ikiganiro Perezida Kagame yatangaga kuri Televiziyo Rwanda. Munsi y'aya mashusho, Ange Kagame yanditse ati "Umunsi mwiza wo Kwibohora".
Umwuzukuru wa Perezida Kagame, arabura iminsi 15 akuzuza imyaka 2 y'amavuko kuko yabonye izuba tariki 19 Nyakanga 2020. Ababyeyi b'uyu mwana w'umukobwa, Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma, bashakanye tariki 06 Nyakanga 2019.
Ikiganiro Perezida Kagame yatanze kuri RBA cyakurikiwe n'abarimo umwuzukuru we, cyayobowe n’abanyamakuru ba Televiziyo Rwanda, Cleophas Barore wakoreshaga ururimi rw’Ikinyarwanda na Isabelle Masozera wakoreshaga ururimi rw’Icyongereza.
Barore yabajije Perezida ku bijyanye n’ibitero byabereye mu Kinigi no muri Nyungwe, mu gihe u Rwanda rwari rurimbanyije mu myiteguro ya CHOGM. Yamubwiye ko hari abaturage bavugaga ko u Rwanda ruhugiye mu kwakira iyi nama, ruzasubiza nyuma. Amubaza niba hari icyahuza u Rwanda mu mutekano.
Mu gusubiza, Perezida Kagame yavuze ko atari byo [Oya], kuko umutekano wubakwa igihe kirekire, utawubara kuri buri kantu kabaye. Umukuru w’Igihugu, avuga ko hari abantu bahora bashaka guhungabanya umutekano. Kandi ko mu bihugu bifite umutekano ku Isi ‘u Rwanda rwaba rubarwa mu ba mbere’.
Avuga ko ibi byose bituruka mu kuba u Rwanda rwarakomeje kubaka ubushobozi bujyanye ‘n’umutekano wacu kandi dufatanyije n’Abanyarwanda’. Ati “Abaturarwanda babigiramo uruhare runini buriya. Hanyuma inzego za Leta zikagira uruhare rwazo nazo hanyuma.”
KANDA HANO USOME INKURU IRAMBUYE Y'IKIGANIRO PEREZIDA KAGAME YATANZE KURI RBA
Happy Liberation Day💙💛💚 pic.twitter.com/lnIb9Pgq79
— AIKN (@AngeKagame) July 4, 2022
Umwuzukuru wa Perezida Kagame yishimiye gukurikira Sekuru kuri Televiziyo Rwanda
REBA IKIGANIRO PEREZIDA KAGAME YATANZE KURI RBA KURI UYU WA MBERE
TANGA IGITECYEREZO