Umuhanzi wubakiye umuziki we ku njyana ya Afrobeat, Davis D yakoreye igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Buruseli mu gihugu cy’u Bubiligi.
Ni cyo gitaramo cya mbere uyu muhanzi
akoze mu ruhererekane rw’ibitaramo ‘Afro-Killer Concert’ azakorera ku mugabane
w’u Burayi.
Ibi bitaramo yabyitiriye album ye ya
mbere yise ‘Afro-Killer’ amaze imyaka itandatu akoraho izaba iriho indirimbo
20.
Ku wa Gatandatu tariki 2 Nyakanga
2022, uyu muhazi yataramiye Abanyarwanda n’abandi batuye i Buruseli.
Uyu muhanzi yavuze ko iki gitaramo
cyamusigiye ibyishimo. Ati “Ntabwo nzibagirwa itariki ya 2 Nyakanga 2022 mu Bubiligi.”
Kuri uyu wa kabiri, uyu muhanzi arerekeza mu Bufaransa aho azataramira Abanyarwanda n’abandi bahatuye, ku wa 8 Nyakanga 2022.
Byitezwe ko uyu muhanzi azava mu
Bubiligi ahafatiye amashusho y’indirimbo ze ndetse n’iz’abandi babiri bamaze
kwemeranya gukorana.
Uyu muhanzi aherutse kubwira Radio
Rwanda, ko yasanze mu Bubiligi bazi indirimbo ze zirimo ‘Itara’, ‘Dede’, ‘Biryogo’
n’izindi yanaririmbye muri iki gitaramo.
Davis D avuga ko ibi bitaramo byiswe
Afro-Killer Concert abikomereza mu Bufaransa
Davis yavuze ko yanyuzwe n’uburyo abantu bamwakiriye muri iki gitaramo
Uretse ibi bitaramo, Davis D azahava ahafatiye amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze yarangije gukora mu buryo bw’amashusho
Icyishaka David uzwi nka Davis D avuga ko ibi bitaramo bizabera no mu Rwanda
Ku wa 8 Nyakanga 2022, Davis D
azataramira mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa
TANGA IGITECYEREZO