Abahanzi Senderi Hit, Platini, Mico The Best na Bwiza bagiye gukora igitaramo "Special Kwibohora 28 Concert" cyo gufasha Abanyarwanda kwizihiza ku nshuro ya 28 isabukuru yo kwibohora.
Ni mu gitaramo cyateguwe n’Umujyi wa
Kigali, kiri bubere kuri Tapis Rouge i Nyamirambo, kuri uyu wa Mbere tariki 4
Nyakanga 2022 guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa yine z’ijoro.
Umujyi wa Kigali wavuze ko uretse iki
gitaramo cy’aba bahanzi Senderi, Platini, Mico na Bwiza, hateganyijwe n’igikorwa
cyo guturitsa ibishashi.
Banditse kuri Twitter bati “Hari
kandi igikorwa cyo guturitsa ibishashi by'imiriro (fireworks) kiza kubera ku
musozi wa Kigali, Bumbogo na Remera. Twishimire #Kwibohora28.”
Aba bahanzi bagiye kuririmba muri ibi
bitaramo nyuma y’uko baririmbye mu bitaramo byaherekeje Inama y’Abakuru b’Ibihugu
na za Guverinoma Commonwealth izwi nka CHOGM.
Senderi aherutse kubwira INYARWANDA ko
ibi bitaramo byamweretse ko akiri mu mitima y’abakunzi be nyuma y’igihe cyari
gishize atabataramira kubera Covid-19.
Ati “Ndashimira cyane byimazeyo abafana
n’abakunzi banjye b’abanyamujyi, yaba ab’i Nyamirambo na Rugende mwanyetse
urukundo rwuzuye 100% nanjye sinzabatenguha nagato.”
Akomeza ati “Ntitugita umwanya kubaduca
intege dushyize imbere ibihangano bifite ubutumwa n’injyana ibyinitse nkomeje
kuyobora Afrobeat. Nyuma y’imyaka hafi itatu Covid-19 ihagaritse ibikorwa
byinshi n’imyidagaduro ntibyari byoroshye, ariko nishimiye kuba nasanze nkiri
mu mitima na Roho by’abafana banjye Imana ibahe imigisha myinshii cyane.”
Uyu muhanzi avuga ko ibitaramo nk’ibi bituma abafana bongera kubona imbona nkubone abahanzi bikundira.
Platini uherutse gusohora indirimbo ‘Jojo’
araririmba mu gitaramo kibera kuri Tapis Rouge Nyamirambo
Umuhanzi Senderi uzwi mu ndirimbo
zivuga ku gihugu zirimo ‘Iyo twicaranye’, ‘Ibidakwiriye’ n’izindi
Mico The Best uherutse gusohora indirimbo ‘Indembo’, ‘Millionaire’ ..
Bwiza ukunzwe cyane mu ndirimbo ‘Ready’
ategerejwe mu gitaramo cyo kwihiza Kwibohora ku nshuro ya 28
TANGA IGITECYEREZO