RFL
Kigali

Haraturitswa Fireworks! Senderi, Platini, Mico na Bwiza bahurijwe mu gitaramo cyo kwizihiza #Kwibohora28

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/07/2022 13:13
0


Abahanzi Senderi Hit, Platini, Mico The Best na Bwiza bagiye gukora igitaramo "Special Kwibohora 28 Concert" cyo gufasha Abanyarwanda kwizihiza ku nshuro ya 28 isabukuru yo kwibohora.



Ni mu gitaramo cyateguwe n’Umujyi wa Kigali, kiri bubere kuri Tapis Rouge i Nyamirambo, kuri uyu wa Mbere tariki 4 Nyakanga 2022 guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa yine z’ijoro.

Umujyi wa Kigali wavuze ko uretse iki gitaramo cy’aba bahanzi Senderi, Platini, Mico na Bwiza, hateganyijwe n’igikorwa cyo guturitsa ibishashi.

Banditse kuri Twitter bati “Hari kandi igikorwa cyo guturitsa ibishashi by'imiriro (fireworks) kiza kubera ku musozi wa Kigali, Bumbogo na Remera. Twishimire #Kwibohora28.”

Aba bahanzi bagiye kuririmba muri ibi bitaramo nyuma y’uko baririmbye mu bitaramo byaherekeje Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma Commonwealth izwi nka CHOGM.

Senderi aherutse kubwira INYARWANDA ko ibi bitaramo byamweretse ko akiri mu mitima y’abakunzi be nyuma y’igihe cyari gishize atabataramira kubera Covid-19.

Ati “Ndashimira cyane byimazeyo abafana n’abakunzi banjye b’abanyamujyi, yaba ab’i Nyamirambo na Rugende mwanyetse urukundo rwuzuye 100% nanjye sinzabatenguha nagato.”

Akomeza ati “Ntitugita umwanya kubaduca intege dushyize imbere ibihangano bifite ubutumwa n’injyana ibyinitse nkomeje kuyobora Afrobeat. Nyuma y’imyaka hafi itatu Covid-19 ihagaritse ibikorwa byinshi n’imyidagaduro ntibyari byoroshye, ariko nishimiye kuba nasanze nkiri mu mitima na Roho by’abafana banjye Imana ibahe imigisha myinshii cyane.”

Uyu muhanzi avuga ko ibitaramo nk’ibi bituma abafana bongera kubona imbona nkubone abahanzi bikundira.      

Platini uherutse gusohora indirimbo ‘Jojo’ araririmba mu gitaramo kibera kuri Tapis Rouge Nyamirambo


Umuhanzi Senderi uzwi mu ndirimbo zivuga ku gihugu zirimo ‘Iyo twicaranye’, ‘Ibidakwiriye’ n’izindi


Mico The Best uherutse gusohora indirimbo ‘Indembo’, ‘Millionaire’ ..

Bwiza ukunzwe cyane mu ndirimbo ‘Ready’ ategerejwe mu gitaramo cyo kwihiza Kwibohora ku nshuro ya 28








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND