Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Adrien Misigaro yatangaje ko yahombye miliyoni 14 Frw ubwo igitaramo ‘Each One Reach One’ cyasubikwaga muri Werurwe 2020.
Yabitangaje nyuma y’uko mu ijoro ryo
kuri iki Cyumweru tariki 3 Nyakanga 2022, mu Intare Conference Arena, ahakoreye
iki gitaramo ashyigikiwe n’abahanzi barimo Israel Mbonyi, James na Daniella, Serge
Iyamuremye na Papy Claver.
Adrien yabwiye itangazamakuru ko iki
gitaramo cyagenze neza mu buryo atari yiteguye, kuko igitaramo nk’iki cyari
kuba mu 2020 cyasubitswe habura amasaha 12, bituma ahomba miliyoni 14 Frw.
Ati “Biragoye kubibara, iyo itegura
igitaramo ugenda utakaza amafaranga mu buryo butandukanye, ariko kiriya
gitaramo [Cyo mu 2020] ngeranyije hari hafi nka miliyoni 14 Frw [Yahombye].”
Avuga ko icyo gihe abari baguze
amatike yabasubije amafaranga yabo, kandi ageze no muri Amerika hari abo
yakomeje koherereza amafaranga bari bishyuye.
Uyu muhanzi avuga ko ibi bitaramo
biba bitagamije amafaranga cyane, ahubwo baba bifuza ko ubwoko bw’Imana
buteranira hamwe buyihimbaza. Ari nayo mpamvu atavuga ko Imana yamushumbushije
nyuma y’igihombo yaguyemo.
Ati “Gushumbusha Imana yampaye ni uko
yongeye kunzanira ba bantu bakitabira igitaramo.”
Yavuze ko mu 2020 yahagaze ku
rubyiniro mu Intare Arena Conference asuka amarira, atekereza ku myiteguro yari
amaze gukora n’ubushobozi yari amaze gushyiramo.
Ati “Cyagenze uko ntabitekerezaga.
Kuko urabizi ko ubushize basubitse igitaramo hasigaye amasaha 12. Rero kuba
cyabaye ni ikintu cyandenze. Mperuka hano ndira, ubonye ko nsoje igitaramo
mbyina n’abantu, nishimye nagiye muri ‘audience’ (mu bafana) ndabyina, kuko
numvaga byandenze.”
Uyu muhanzi yavuze ko ibyishimo
by’iki gitaramo yakabaye abisangira n’umuvandimwe we Gentil Misigaro, ariko
yagize impamvu zitamuturutseho zatumye abatasha kuza mu Rwanda. Yavuze ko
Gentil Misigaro atarwaye, ahubwo ni impamvu zisanzwe zatumye ataza mu Rwanda.
Adrien yavuze ko agiye gusubira muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri gahunda z’umuziki n’iz’umuryango.
Avuga ko iki gitaramo yagiteguye
abantu bamuca intege, bitewe n’uko yagishyize muri weekend yo kwibohora,
yahuriranye n’ibitaramo bikomeye.
Ati “Iki gitaramo ni intsinzi kuri
njye! Nagiteguye abantu bari kunca intege bambwira ngo hari ibitaramo byinshi,
ahantu hose hari ibitaramo byinshi byahabereye za Gisenyi habereye ibitaramo, i
Kigali uyu munsi hari ibitaramo, ahantu henshi hari ibitaramo bambwira ngo
nibizakunda ariko wabibonye ko Abanyarwanda batwitabiriye. Ni umugisha, ni wose
ku buzima bwa buri munsi.”
Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zirimo
‘Buri munsi’ yavuze ko yatangije umuryango ‘New Melody of Hope’ mu rwego rwo
gutera ishyari ryiza buri wese, kugira ngo yumve ko hari icyo yakora mu
guhindura Isi neza kurusha uko yayisanze, binyuze mu gihundira imibereho y’abandi
n’ibindi.
Ati “…Ndasaba rero buri munyarwanda
kumva ko afite inshingano zo kureba [Kwita] kuri mugenzi we, ashobora kuba ari
umunyeshuri mugenzi wawe, akaba ari umuntu musengana shaka umuntu umwe wagirira
igikorwa cyiza, umuntu umwe wakorera neza, umuntu umwe washimira mu buryo bwose
butandukanye.”
Iki gitaramo cyaririmbyemo abahanzi
b’amazina akomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barimo Israel
Mbonyi, Serge Iyamuremye, James na Daniella na Papy Claver n’umugore we.
Adrien avuga ko buri muhanzi wese
yatumiye muri iki gitaramo ari inshuti ye, ariko kandi yanashingiye ku kuba
Abanyarwanda babakunze. Avuga ko yabatumiye kugira ngo bamufashe kwishimira ko
igitaramo cyasubukuwe.
Uyu muhanzi yavuze ko Israel Mbonyi
ari umuhanzi w’inshuti ye yihariye, yagiriye inama ubwo yinjiraga mu muziki,
kandi ufite indirimbo akunda.
Yavuze ko ibitaramo byose amaze
gukorera mu Rwanda, Israel Mbonyi yamushyigikiye kuva mu mwaka w’2018. Ati “Bivuze
ngo dufitanye ubushuti bwihariye.”
Adrien yavuze ko mu bihe bitandukanye
yagiye yemeranya na Israel Mbonyi gukorana indirimbo, ariko bitewe no kutaba
hamwe bigakoma mu nkora gahunda zabo.
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo:
Inkuru bifitanye isano: Adrien Misigaro yaririmbye yimara agahinda mu gitaramo gikomeye yahuriyemo n’abarimo Israel Mbonyi na James&Daniella
Adrien Misigaro yatangaje ko yahombye miliyoni 14 Frw ubwo igitaramo ‘Each One Reach One’ cyasubikwaga muri Werurwe 2020
Adrien yavuze ko hari abamuciye intege bamubwira ko azabura abantu mu gitaramo kubera ko cyahuriranye na weekend y’ibitaramo byinshi mu Rwanda
Adrien yavuze ko ari inshuti y’igihe kirekire ya Israel Mbonyi kandi bahuza, avuga ko batekereza gukorana indirimbo ari umwanya ukabakoma mu nkokora
Adrien yavuze ko abarimo James na Daniella yabatumiye kubera ko ari abahanzi abanyarwanda bakunda
Papy Claver n’umugore we Dorcas bahesheje umugisha benshi bifashishije indirimbo zo mu gitabo
Umuramyi Serge Iyamuremye yageze ku ndirimbo ‘Biramvura’ asendereza ibyishimo muri benshi
AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO