Mu rwego rwo kwizihiza kwibohora ku nshuro ya 28, umuhanzi Intore Tuyisenge uzwi mu ndirimbo zinyuranye, yashyize ahagaragara indirimbo ‘Nyaruguru Horana inganji’.
Iyi ndirimbo yumvikanisha ibikorwa
byagezweho mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, aho mu izina
ry’abaturage b’aka karere ashimira Perezida Paul Kagame ‘ko ibyo yemereye
abatuye Nyaruguru yabigejejeho byose’.
Muri iyi ndirimbo Indashyikirwa za
Nyaruguru zigira ziti “Uri ruserukana igitinyiro imbere y’imbaga y’ababisha,
muri rubanda igikundiro kigakura buri munsi.”
Bakongera bati “Ni wowe wamenye
igikwiriye ubutaka bwacu ngo bwere, rudasumbwa horana inganji. Uri rukebura
abakerakera abandi bakereye umurimo, imihigo igeze mu mahina, uri rudahungana
umuheto, uri rusatirana imbaraga imbere y’imbaga y’umwanzi! Nyaruguru horana
inganji.”
Bimwe mu byo uyu muhanzi aririmba
abaturage bishimira harimo: Umuhanda wa Kaburimbo, Ibitaro by'ikitegererezo mu
Karere u Rwanda ruherereyemo, Imidugudugu yubakiwe abakuwe mu manegeka, kuzana
abashoramari muri aka karere, by'umwihariko indashyikirwa zikamushimira
umutekano uganje. Byose ari ukubera imiyoborere myiza!
Tuyisenge yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo
inagaruka ku mateka yagiye aranga aka karere ka Nyaruguru mbere y'umwaduko
w'abakoroni, n'ubutwari bw'abakurambere cyane cyane Ingabo z'i Nyaruguru
zatangije umuhamirizo ugakwira igihugu cyose, imyidagaduro igashinga imizi.
Avuga ko indashyikirwa muri iki
gitaramo cyo kwizihiza Umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 28 biteguye gukomeza
ibigwi n'imihigo.
Muri iyi ndirimbo kandi, uyu muhanzi
agaragaza ibyagezweho n'ahari amahirwe hakwiriye gushorwa imari ndetse no
gukomeza guteza imbere ubukerarugendo, cyane cyane ubushingiye ku iyobokamana ku
butaka butagatifu bwa Kibeho.
Akarere ka Nyaruguru kari mu Ntara
y'Amajyepfo, kakaba kagizwe n'Imirenge 14 ifite utugari 72 n'imidugudu 332.
Gahana imbibi n'Akarere ka Nyamagabe, Huye, Gisagara, Igihugu cy'Uburundi na
Pariki ya Nyungwe.
Ni Akarere k'ubukerarugendo
bushingiye ku Iyobokamana; Ubuhinzi bw'icyayi bugize ubukungu bw'Akarere.
Intore Tuyisenge yakoze indirimbo
z'uturere zirimo nka Karongi, Nyabihu, Gasabo, Gicumbi, Burera, Gisagara,
Gatsibo, Kirehe, Nyagatare n’izindi.
Intore Tuyisenge ajya anyuzamo agakora indirimbo zivuga ku bundi buzima nk’urukundo. Hari indirimbo ‘Urudashoboka’ yakoranye na Danny Nanone, ndetse harimo indirimbo z’ubukwe yakoze ariko yahisemo gushyira imbaraga cyane ku ndirimbo zigaruka ku burere mboneragihugu.
Tuyisenge yakoze indirimbo yumvikanisha ibikorwa Perezida Kagame yagejeje kuri Nyaruguru
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘NYARUGURU HORANA INGANJI’ YA INTORE TUYISENGE
TANGA IGITECYEREZO