RFL
Kigali

Ibyo wamenya ku bwoko bw’ibimera bitunzwe no kurya inyama! Havumbuwe ubwoko bushya - Amafoto

Yanditswe na: Léonidas MUHIRE
Taliki:3/07/2022 15:45
1


Mu gihugu cya Indonesia havumbuwe ubundi bwoko bw’igiti, gitunzwe no kwirira inyama z’udusimba duto. N’ubwo muri siyansi ibyo ari ibintu bisanzwe, hari benshi bataremera ko bishoboka ko igiti cyarya inyama z’ikindi kinyabuzima.



Ku itariki 16 Kamena mu mwaka wa 2019, VOA yatangaje ko itsinda ry’abashakashatsi ryo muri Kaminuza ya Guelph bavumbuye ubwoko bw’ikimera muri Canada gitunzwe no kurya  udukoko, ndetse kikaba gishobora no kugaburira nibura ikindi gikururanda kimwe.

Ikimera cya Pitcher cyavumbuwe no muri Canada muri 2019


Ubu bushakashatsi bwavugaga ko ibibabi by’ikimera kitwa ‘Ptcher’, biteye mu buryo bufukuyemo ikimeze nk’agafuka ku buryo bishobora kubika amazi.  Muri ayo mazi aba ari muri ibyo bibabi rero ni ho udukoko nk’ibitagangurirwa, dushobora kwitura tukagwa mu mutego kuko tudashobora kugaruka inyuma. Iyo bimaze kugwamo, icyo kimera gihita gitangira urugendo rwo gushakamo ibigitunga n’ibishobora kugaburira ibindi bikururanda bikiri hafi.

Ubu bushakashatsi bwatangajwe na Journal of Ecology, Ikinyamakuru cyandika ku bidukikije no gutangaza inyandiko z’ubushakashatsi zijyanye na byo.

Na none ejobundi ku itariki ya 1 Nyakanga uyu mwaka, CNN y’Abanyamerika yatangaje ko abahanga mu bya Siyansi bo muri kaminuza yitwa Palacký University Olomouc na Mendel University bavumbuye igiti gitungwa no kurya inyama z’udusimba duto turimo iminyorogoto, ibinyamujonjorerwa n’ibinyenzi biri mu mizi yacyo munsi y’ubutaka.

Iki kimera cyiswe ‘Nepenthes pudica’, cyavumbuwe ku Kirwa cya Borneo muri Indonesia. Kimwe n’ibindi bimera birya inyama, ‘Nepenthes pudica’ ifite ibimeze nk’ibibabi bifukuye biyifasha gufata udusimba tuyegereye, ubundi ikatugira intungagihingwa zayo. Kugeza ubu nta kindi giti cyari cyaboneka gishobora gutungwa n’udusimba tuva munsi y’ubutaka bw’aho giteye.

Ikimera kiswe Nepanthes  cyanavumbuwe muri Indonesia uyu mwaka 

 

Bamwe mu bagize itsinda ryakoze ubwo bushakashatsi, bavuga ko n’ubwo bavumbuye icyo kimera ariko bakomeje gushakisha ibindi bimera byo mu bwoko bumwe n’icyo mu duce dutandukanye n’aho bavumbuye icyo, kuko bakeka ko haba harabayeho kwihinduranya kw’ibyo bimera bagereranyije n’ahakunze kuvumburwa ibindi bimera birya inyama.

Wewin Tjiasmanto wari mu itsinda ryafashije abashakashatsi, agaruka ku cyo yiteze kuri ubwo buvumbuzi yavuze ko ari ingenzi cyane mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri Indonesia, igihugu gifatwa nk’igikungahaye kuri byo.

 Ati: “Turizera ko kuvumbura iki kimera kidasanzwe kirya inyama, bishobora gufasha mu kurinda amashyamba akurura imvura ya Bornean by’umwihariko cyangwa se kugabanya ihindagurika ry’ibiti by’imbuto zivamo amamesa”.

 

Abashakashatsi bavuze ko hari andi matsinda atatu gusa y’ibimera birya inyamaswa azikuye mu butaka, ariko yose akaba akoresha uburyo butandukanye bwo gukurura izo nyamaswa ariko umwihariko wa bitandukanye na Nepenthes pudica ukaba ari ko yo ishobora gukurura utunyamaswa tworoheje gusa.

Ubushakashatsi bwakozwe bwatangajwe mu Kinyamakuru PhytoKeys cyandika inkuru ku bidukikije n’ibimera.

 

Inkoranyabumenyi, Enclopaedia Briatannica, ivuga ko n’ubwo bigitangaza benshi ndetse bamwe ntibabyemere, ariko mu by’ukuri hari ubwoko bw’ibimera birenga 600 hirya no hino ku Isi birya inyamaswa (carnivorous plants). Ibi bimera  kandi bifite ubushobozi bwo gukurura no gufata inyamaswa zibitunga. Ibi bimera byagiye bihindagurika mu buryo bw’ibinyabuzima, byibuze inshuro esheshatu mu moko y’ibimera bifite inabyo. Kuri ibyo bimera, kurya inyamanswa ni ikintu  k’ingirakamaro kuri byo kuko bibifasha kubaho  kibafasha kubaho mu butaka bufite intungagihingwa nkeya. Ibi bimera ntibivuze ko bidakoresha inzira ibindi bihingwa bibonamo ibibitunga (photosynthesis ahubwo birya inanyamaswa bishaka kwiyuzuzamo intungagihingwa ziba zitaboneka mu butaka bw’aho ibyo bihingwa biri.

 

Ibi bimera birya inyama  byifashisha uburyo butandukanye bwo gukurura inyamaswa, harimo gukoresha amababi afukuye ku buryo ibiguyemo bitagaruka inyuma ndetse n’amababi ameze nk’imigozi ku buryo icyo yizingiyeho kitabasha kuvamo. Ibimera byinshi birya inyamaswa bibasha gukurira udukoko duto n’utundi turi mu muryango w’inyamaswa zitagira amagufwa. Gusa hari n’ibindi bifite ubushobozi bwo gukurura no kurya ibikeri, ibinyamunjonjorerwa n’ibindi biri mu muryango w’inyamaswa zifite amagufa. Urebye ko ibyinshi muri ibyo bimera bidasanzwe biboneka gusa mu duce tumwe na tumwe tw’Isi, mu gihe hari aho bifatwa nk’ibinyabuzima byazimiye. Mu gusoza ntitwakwirengagiza ishyamba rya Amazon, rivugwamo byinshi mu binyabuzima bitangaje harimo n'ibimera. Aha havugwa ibiti bigenda, ibirya inyamaswa n'ibindi binyabuzima nk'abantu netse n'ibindi bitandukanye birenze ubwenge bwa muntu kubyiyumvisha. 

Ibi bihingwa birya inyamaswa bifite imiterere itangaje




Ibyinshi biriho  amabara ajya gusa n'amaraso



Inyamaswa igiyemo ntibona uko igaruka


 Mbere na nyuma yo kurya iri sazi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manila1 year ago
    Ibi nibibazo





Inyarwanda BACKGROUND