RFL
Kigali

Abahanzikazi iserukiramuco rya 'African In Color' risize ryerekanye ko batewe inkunga bageza umuziki nyarwanda ibwotamasimbi byihuse-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:3/07/2022 19:08
0


Iserukiramuco rya African In Color ryaraye rishyizweho akadomo, mu ijoro ryacyeye mu buryo bw’ibitaramo. Risigiye byinshi uruganda rw’imyidagaduro, ariko by’umwihariko risize rimuritse abahanzikazi batanga icyizere cyo kugeza umuziki nyarwanda kure.



Umuziki nyarwanda umaze gushinga imizi ndetse abahanzi b’imahanga biragoye kuba baza ukabona ko hari ikintu gishya bazanye, n’ubwo ari ngombwa ko baza kubw’imibanire myiza no gukomeza kuremera umuziki nyarwanda inzira n’amashami.

Mu minsi ya nyuma isoza ukwezi kwa Kamena no mu ntangiriro za Nyakanga 2022, mu Rwanda hari hari kubera iserukiramuco rya African In Color ryabereyemo ibikorwa bitandukanye birimo ibyo kwidagadura, ndetse n’umwanya w’ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko ubuhanzi bwakomeza gutera imbere ku mugabane wa Africa.

Mu batanze ibiganiro n’ababyitabiriye harimo abanyarwanda nizindi nzobere mu birebana no kwaguka ku impano, baturutse mu bihugu binyuranye byiganjemo ibyo ku mugabane wa Africa, birumvikana nk’umugabane wakiriye iri serukiramuco ariko na none nabo ku migabane yindi cyane Amerika n’u Burayi.

INYARWANDA tukaba twifuje kubagezaho abahanzikazi iri serukiramuco risize rishimangiye ko bashoboye, bigaragaje mu bikorwa by’umuziki byamamajwe cyane birimo icyaraye kibaye mu ijoro ryo kuwa 02 Nyakanga cyazanye La Fouine, kimwe n’icyagombaga kuba none kuwa 03 Nyakanga 2022 cyari kuzana itsinda ry’abahanga mu muziki rya Magic System, ariko ritabashije kuboneka.

Iki gitaramo n’ubwo kitabaye ariko, abahanzi b’abanyarwanda bagombaga kugiserukamo baririmbye mucya La Fouine. Iki gitaramo cyaranzwe n’umunezero n’ibyishimo, kuva ku munota wa mbere kugera ku wa nyuma. Umuhanzikazi akaba n’umuraperi Angel Mutoni yagaragaje imbaraga zo ku rwego rwo hejuru, kandi ahuza n’abafana byatumye igitaramo kirushaho kuryoha kuko ariwe wagifunguye.

Winjiye mu muziki wa Angel Mutoni, usanga uri ku rwego mpuzamahanga yaba mu myandikire, imikorerwe y’amashusho y’indirimbo ze ndetse n’uburyo avugamo indimbi z’amahanga cyangwa asubiramo indirimbo z’abandi. Bigaragara ko akomeje guhabwa umwanya nta kabuza yazagera kure.

Iri serukiramuco rikaba ryaratumye aririmbana n’abahanzi bamaze kugira izina bo mu bihugu binyuranye batari na La Fouine bahuriye ku rubyiniro rumwe, ahubwo n’abandi baririmbanye kuri Hotel Onomo kuwa 01 Nyakanga 2022 aho Angel Mutoni yigaragaje cyane agashimwa n’abarimo Soul T banasangiye uruvugiro (microphone).

Kuri Onomo Hotel kandi hari n’abandi bahanzi barimo n’umunyabigwi mu muziki wanegukanye Grammy Awards, Vasti Jackson wanafashije La Fouine mu ijoro ryacyeye mu gucuranga imwe mu ndirimbo ze yaririmbye.

Angel Mutoni ukomeje kwigaragaza kandi akanyura abatari bacye si we wenyine iri serukiramuco risize rimuritse, mu bahanzikazi batanga icyizere cy’uko bashyigikiwe bageza kure umuziki w’u Rwanda mu gihe babakomeje gushyigikirwa yaba n’abakunzi b’umuziki nyarwanda, abaterankunga batandukanye na guverinoma muri rusange ahubwo na Christiane Boukouru.

Boukouru wigaragaje kuwa 01 Nyakanga kuri Onomo ni umwe mu bafite ijwi ry’agatangaza, bafite imyandikire n’imiririmbire bidashidikanywaho kuba ari byiza n’ubwo atazwi na benshi mu Rwanda ariko ari mu bafite impano ikomeye kandi itangaje, ndetse umuziki we yaba abanyamahanga n’abanyarwanda bari kuri Onomo Hotel wabonaga ko banyuzwe nawo.

Ntawavuga kandi abahanzikazi bakomeje gushyigikirwa bakerekwa inzira iboneye ibintu bikorwamo, bagahabwa ubufasha bw’amafaranga n’amahugurwa atandukanye bidatinze bakambutsa umuziki w’u Rwanda mu mahanga, ngo yirengagize Ariel Wayz ufatwa nk’umwamikazi w’umuziki muri iki gihe.

Ariel Wayz waserutse mu ijoro ryacyeye mu gitaramo cya La Fouine yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze kandi ubona ko abantu banyuzwe, ndetse bamwe mu banyamahanga bari bahari wabonaga bongorerana berekana ko rwose ari umuhanzikazi ufite ubuhanga bwo hejuru.

Christiane Boukouru yanyuze abari kuri Onomo 

Bukuru ni umwe mu bahanzikazi bafite ubuhanga bukomeye kandi batanga icyizere byongeye gushimangirwa n'iserukiramuco rya African In Color

Kuri Onomo Hotel Angel Mutoni yanyuze abari bahateraniye

Afite ubuhanga mu muziki aririmba mu ndimi z'amahanga n’urwa gakondo rw'ikinyarwanda

Umubiligi Soul T wambaye umukara yishimiye cyane impano ya Angel Mutoni banaririmbanye

Kaya Byinshi n’ubwo ataririmbye muri African In Color, ni umwe mu bahanzi b'abahanga unaherutse guhatana muri Prix Decouverte. Aha yari kuri Onomo Hotel.

Kaya Byinshi yitabiye igitaramo cya La Fouine muri Car free zone Kigali


Ari mu bahanzikazi babonye gikurikirana ifatika impano yabera umugisha kurushaho u Rwanda

Ariel Wayz yanyuze abanyamahanga n'abanyarwanda muri African In Color Festival


Angel Mutoni yaririmbye aranarapa mu gitaramo cyatumiwemo La Fouine


Angel Mutoni yari yabucyereye

AMAFOTO: SANGWA JULIEN-INYARWANDA












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND