RFL
Kigali

Ibintu 8 bibi byangiza ubwonko utari uzi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:3/07/2022 10:14
0


Menya ibintu 8 bibi byangiza ubwonko utari uzi.



Ubwonko ni igice cy’ingenzi kandi gikora imirimo myinshi ku mubiri w’umuntu, ni byinshi dukoresha ubwonko bwacu byaba ibyiza ndetse n’ibibi. Ubwonko ni ububiko bw’ibintu byinshi. Muri iki gihe abantu benshi bakunze kugira ibibazo bishingiye ku bwonko nk’umunaniro ukabije w’ubwonko, kubabara umutwe n’ibindi. Ni byiza kumenya ibyangiza ubwonko, bityo tukamenya uko tuburinda.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru healthdigezt ,dore ibintu 10 byangiza ubwonko kandi abantu benshi bakora buri munsi.

1. Kudafata ifunguro rya mu gitondo

Ni byiza gufata ifunguro rya mu gitondo kuko burya umubiri uba ukeneye isukari yo gukoresha. Iyo rero utarifashe isukari mu maraso iragabanyuka, ibi rero bigatuma ubwonko nabwo bubura intungamubiri, bikaba byatera ubwonko kwangirika.

2. Kunywa itabi, inzoga ndetse n’ibindi biyobyabwenge

Itabi, inzoga n’ibindi biyobyabwenge bigira uburozi butandukanye. Byangiza ibice byinshi mu mubiri ndetse n’ubwonko kuko bishobora gutera indwara zifata ubwonko, nko kwibagirwa cyane (Alzheimer disease) ndetse n’isusumira.

3. Kunywa ibirimo isukari nyinshi

Kunywa ibinyobwa birimo amasukari menshi bituma intungamubiri nka poroteyini zitinjira neza mu mubiri, ibyo rero bikaba byakwangiza ubwonko.

4. Kudasinzira neza

Ni byiza gusinzira bihagije kuko gusinzira bituma ubwonko buruhuka. Uko umuntu agenda ataruhuka bihagije, bigenda byangiza uturemangingo tw’ubwonko, bityo ubwonko bukaba bwagira ikibazo.

5. Kuryama ukitwikira mu mutwe

Burya ngo kuryama nijoro ukwitwikira mu mutwe hose bituma umwuka mubi (CO2) wiyongera, bikagabanya umwuka mwiza (O2). Kubura umwuka mwiza wa O2 rero bikaba byangiza cyane ubwonko.

6. Gukoresha ubwonko cyane mu gihe urwaye

Buriya ngo si byiza gukoresha ubwonko cyane iyo wumva urwaye, kuko byangiza ubwonko. Nk’igihe urwaye si byiza kwiga cyane cyangwa kwibanda ku kintu cyane kuko binaniza ubwonko.

7. Kuvuga cyane ndetse no gusakuza

Ni byiza ko niba uri kuganira n’umuntu ugerageza kuvuga gake gake udasakuza, kuko gusakuza cyane binaniza ubwonko bikaba byatuma ubwonko bwangirika.

8. Guhumeka imyuka yanduye

Ubwonko ni igice kinini gikenera umwuka mwiza wa Oxygen mu mubiri. Iyo rero uhumetse imyuka mibi nk’imyotsi, imyuka y’imodoka, bituma umwuka mwiza utagera mu bwonko bigatuma ubwonko bwangirika.

Ni byiza ko wirinda ibi bintu kugira ngo ubwonko bwawe bumere neza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND