Menya ibintu 8 bibi byangiza ubwonko utari uzi.
Ubwonko ni igice cy’ingenzi kandi gikora imirimo myinshi ku mubiri w’umuntu, ni byinshi dukoresha ubwonko bwacu byaba ibyiza ndetse n’ibibi. Ubwonko ni ububiko bw’ibintu byinshi. Muri iki gihe abantu benshi bakunze kugira ibibazo bishingiye ku bwonko nk’umunaniro ukabije w’ubwonko, kubabara umutwe n’ibindi. Ni byiza kumenya ibyangiza ubwonko, bityo tukamenya uko tuburinda.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru healthdigezt ,dore ibintu 10 byangiza ubwonko kandi abantu benshi bakora buri munsi.
1. Kudafata ifunguro rya mu gitondo
Ni byiza gufata ifunguro rya mu gitondo kuko burya umubiri uba ukeneye isukari yo gukoresha. Iyo rero utarifashe isukari mu maraso iragabanyuka, ibi rero bigatuma ubwonko nabwo bubura intungamubiri, bikaba byatera ubwonko kwangirika.
2. Kunywa itabi, inzoga ndetse n’ibindi biyobyabwenge
Itabi, inzoga n’ibindi biyobyabwenge bigira uburozi butandukanye. Byangiza ibice byinshi mu mubiri ndetse n’ubwonko kuko bishobora gutera indwara zifata ubwonko, nko kwibagirwa cyane (Alzheimer disease) ndetse n’isusumira.
3. Kunywa ibirimo isukari nyinshi
Kunywa ibinyobwa birimo amasukari menshi bituma intungamubiri nka poroteyini zitinjira neza mu mubiri, ibyo rero bikaba byakwangiza ubwonko.
4. Kudasinzira neza
Ni byiza gusinzira bihagije kuko gusinzira bituma ubwonko buruhuka. Uko umuntu agenda ataruhuka bihagije, bigenda byangiza uturemangingo tw’ubwonko, bityo ubwonko bukaba bwagira ikibazo.
5. Kuryama ukitwikira mu mutwe
Burya ngo kuryama nijoro ukwitwikira mu mutwe hose bituma umwuka mubi (CO2) wiyongera, bikagabanya umwuka mwiza (O2). Kubura umwuka mwiza wa O2 rero bikaba byangiza cyane ubwonko.
6. Gukoresha ubwonko cyane mu gihe urwaye
Buriya ngo si byiza gukoresha ubwonko cyane iyo wumva urwaye, kuko byangiza ubwonko. Nk’igihe urwaye si byiza kwiga cyane cyangwa kwibanda ku kintu cyane kuko binaniza ubwonko.
7. Kuvuga cyane ndetse no gusakuza
Ni byiza ko niba uri kuganira n’umuntu ugerageza kuvuga gake gake udasakuza, kuko gusakuza cyane binaniza ubwonko bikaba byatuma ubwonko bwangirika.
8. Guhumeka imyuka yanduye
Ubwonko ni igice kinini gikenera umwuka mwiza wa Oxygen mu mubiri. Iyo rero uhumetse imyuka mibi nk’imyotsi, imyuka y’imodoka, bituma umwuka mwiza utagera mu bwonko bigatuma ubwonko bwangirika.
Ni byiza ko wirinda ibi bintu kugira ngo ubwonko bwawe bumere neza.
TANGA IGITECYEREZO