Abaturage bo mu gihugu cya Libya mu Burasirazuba bw’umujyi wa Tobruk biraye mu nyubako y'Inteko Ishinga Amategeko barayangiza bikomeye ndetse biranatangazwa ko batwitse igice kimwe cy'iyi nyubako.
Hashize igihe haba imyigaragambyo no mu yindi mijyi yo muri Libya aho abaturage binubira ibura ry'umuriro w'amashanyarazi rimaze kubarembya, izamuka ry'ibiciro ku masoko ndetse n’ibibazo by’urudaca muri politiki byaburiwe umuti kuva mu mwak wa 2011 ubwo Col. Muammar Ghaddafi wari Perezida yakurwaga ku butegetsi yishwe.
Hari amakuru avuga ko igice cy'iyi nyubako yakoreragamo Inteko Ishinga Amategeko cyatwitswe
Amafoto yatangajwe ku mbuga zinyuranye za murandasi agaragaza umwotsi, mu gihe abigaragambya batwikaga amapine hanze y'iyi nyubako ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko.
Abatuye i Tripoli mu murwa mukuru habarizwa ubundi butegetsi bw'abacyeba bushyigikiwe ho abigaragambya basabye ko habaho amatora. Ubusabe bwabo bwashyigikiwe n'umukuru wa Guverinoma y'ubumwe y'inzibacyuho, Abdul Hamid Dbeibah, wavuze ko inzego zose z'igihugu zikwiye guhindurwa.
Izi mvururu zibaye nyuma y’umunsi umwe ibiganiro byateguwe n'Umuryango w'Abibumbye bibereye i Genève mu Busuwisi bigamije gucira inzira amatora ariko birangira nta kintu gifatika kigezweho.
Imyigaragambyo imaze iminsi ibera no bindi bice bya Libya
Igihugu cya Libya kigeze kuba kimwe mu byari bifite
imibereho myiza cyane muri Afurika. Abaturage bacyo ntibasabwaga ikiguzi ku
bintu by’ibanze nk’uburezi n’ubuvuzi. Hari n’ibindi nkenerwa mu mibereho
bahabwaga ku kiguzi kiri hasi cyane ndetse bakanoroherezwa na Leta mu buryo
bugaragara.
Ibyo ariko n’ubwo byamaze imyaka myinshi biharanirwa ngo bigerweho, byasenyutse umunsi umwe muri 2011 ubwo Col. Mummar Ghaddafi yakurwaga ku butegetsi yishwe mu mvururu karahabutaka zari zishigikiwe n’Umuryango wa OTAN.
Kuva icyo gihe kugeza magingo aya byinshi mu byari byaragize Libya Paradizo byabaye nk’amateka kugeza ubwo n’umuriro w’amashanyarazi wageraga hafi ku benegihugu bose wabaye ingumi.
N’ubutegetsi ubwabwo bwananiwe gusubirana umurongo kugeza ubwo igihugu gicitsemo kabiri mu buryo bw’ubuyobozi aho ubutegetsi bwa Tripoli n’ubwa Tobruk bidacana uwaka.
Umuryango mpuzamahanaga usa n’uwananiwe kugira icyo ubikoraho kuva mu myaka 10 ishize. Amatora ya Perezida yari yitezweho kuba yakemura ikibazo kuva muri 2018 yakomeje kwigizwa inyuma kugeza magingo aya atarakorwa.
Src: BBC
TANGA IGITECYEREZO