Giribambe Joshua umaze kwamamra mu muziki nyarwanda nka Jowest cyane cyane mu ndirimbo ‘Hejuru’, yashyize hanze indirimbo yitwa ‘Ndatinda’ ishingiye ku nkuru mpamo y’urukundo.
Mu kiganiro na INYARWANDA, yagize ati:”'Ndatinda' niyo ndirimbo nashyize hanze ishingiye ku nkuru y’inshuti yanjye uhora ashijwa n’umukunzi we ko amuca.” Akomeza agira ati: ”Nayishingiyeho mvugira abahuje nawe inkuru ko rwose abakunzi babo bakwiye gutuza kuko badashurashura kandi bazarambana bazatindana.”
Agaruka ku ndirimbo iri
mu zikunzwe yitwa ‘Hejuru’, ati:”Yanyeretse ko ibintu byose bishoboka
kandi ko imyidagaduro yisanzuye iyo ukoze ibintu byiza n’isaha ikaba yageze
nta kabuza rwose ugera kure.”
Aboneraho no kuvuga ko
ari umwe mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo kiri mu bitegerejwe na benshi muri uku
kwezi kwa Nyakanga cya Trappish Music Concert 2 ati:”Ndashima abantu bose
bakomeje kunshyigikira mbakangurira kuzaza tugaramana muri Trappish.”
Yavuze kandi ko atazajya
atinda gushyira hanze ibihangano kuko n'ubu hari indi ndirimbo isa n'iyamaze
kurangira azashyira hanze mu minsi ya vuba kuko atifuza kuzajya atera abamukunze
irungu.
Jowest yatangiye umuziki asubiramo
indirimbo z’abahanzi, aza kubireka atangira gukora indirimbo ze mu mwaka wa 2021
ahera kuyo yise ‘Wanted’. Yakurikije ‘Hejuru’ yashyize hanze kuwa 22 Mata 2022 yanatumye
yamamara cyane. Kuri ubu ni umunyeshuri muri IPRC ya Gishari.
KANDA HANO UREBE UNUMVE 'NDATINDA'
Jowest yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Ndatinda'
Indirimbo Jowest aheruka gushyira hanze ni iyitwa 'Hejuru'
KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO NSHYA 'NDATINDA' YA JOWEST
TANGA IGITECYEREZO