RFL
Kigali

Jowest uzataramira abanyarwanda muri 'Trappish Music Concert 2' yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ndatinda’ -VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:2/07/2022 12:37
1


Giribambe Joshua umaze kwamamra mu muziki nyarwanda nka Jowest cyane cyane mu ndirimbo ‘Hejuru’, yashyize hanze indirimbo yitwa ‘Ndatinda’ ishingiye ku nkuru mpamo y’urukundo.



Mu kiganiro na INYARWANDA, yagize ati:”'Ndatinda' niyo ndirimbo nashyize hanze ishingiye ku nkuru y’inshuti yanjye uhora ashijwa n’umukunzi we ko amuca.” Akomeza agira ati: ”Nayishingiyeho mvugira abahuje nawe inkuru ko rwose abakunzi babo bakwiye gutuza kuko badashurashura kandi bazarambana bazatindana.”

Agaruka ku ndirimbo iri mu zikunzwe yitwa ‘Hejuru’, ati:”Yanyeretse ko ibintu byose bishoboka kandi ko imyidagaduro yisanzuye iyo ukoze ibintu byiza n’isaha ikaba yageze nta kabuza rwose ugera kure.”

Aboneraho no kuvuga ko ari umwe mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo kiri mu bitegerejwe na benshi muri uku kwezi kwa Nyakanga cya Trappish Music Concert 2 ati:”Ndashima abantu bose bakomeje kunshyigikira mbakangurira kuzaza tugaramana muri Trappish.”

Yavuze kandi ko atazajya atinda gushyira hanze ibihangano kuko n'ubu hari indi ndirimbo isa n'iyamaze kurangira azashyira hanze mu minsi ya vuba kuko atifuza kuzajya atera abamukunze irungu.

Jowest yatangiye umuziki asubiramo indirimbo z’abahanzi, aza kubireka atangira gukora indirimbo ze mu mwaka wa 2021 ahera kuyo yise ‘Wanted’. Yakurikije ‘Hejuru’ yashyize hanze kuwa 22 Mata 2022 yanatumye yamamara cyane. Kuri ubu ni umunyeshuri muri IPRC ya Gishari.

KANDA HANO UREBE UNUMVE 'NDATINDA'

Jowest yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Ndatinda'

Indirimbo Jowest aheruka gushyira hanze ni iyitwa 'Hejuru'

KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO NSHYA 'NDATINDA' YA JOWEST







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emmy1 year ago
    Indirimbo nshya jowost





Inyarwanda BACKGROUND