RFL
Kigali

Lilian Mbabazi yaririmbiye imbere y’umubyeyi we yunamira Radio, Slaï yizeza kongera gutaramira i Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/07/2022 8:18
0


Abahanzi Lilian Mbabazi na Slaï bashimishije mu buryo bukomeye abitabiriye igitaramo Kigali Jazz Junction binjiza Abanyarwanda n’abandi muri weekend yo kwizihiza imyaka 28 ishize u Rwanda rwibohoye.



Ni mu gitaramo ‘Anglo-Franco Fusion’ cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Nyakanga 2022, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Remmy Rubega washinze RG Consult Inc itegura ibi bitaramo, yavuze ko iki gitaramo cyahuriranyemo no kwishimira ko u Rwanda ari rwo ruyoboye umuryango wa Commonwealth ndetse na Francophonie.

Avuga ko kandi bishimiye kuba ibitaramo bya Kigali Jazz Junction byongeye kubera muri Camp Kigali nyuma y’igihe kinini.

Ni igitaramo kandi avuga ko kibaye mu gihe u Rwanda rukomeje urugamba rwo guhangana na Covid-19, aho kuri ubu abitabira ibitaramo n’ibindi basabwa kuba barikingije mu buryo bwuzuye iki cyorezo.

Umurishyo wa mbere w’iki gitaramo wavugijwe na Neptune Band guhera saa 20:57 baririmba nyinshi mu ndirimbo z’abahanzi barimo Rihanna, Omah Lay, iziri mu njyana ya Zouk, Reggae n’izindi zatumye abitabiriye iki gitaramo bava mu bukonje.

Iri tsinda rigizwe n’amasura mashya y’abasore n’inkumi basubiramo indirimbo z’abahanzi n’abandi batandukanye.

Nyuma bakurikiwe na Lilian Mbabazi wari ukumbuwe mu buryo bukomeye. Uyu mugore yageze ku rubyiniro saa 21: 59 avuga ko yishimiye kugaruka i Kigali.

Yari yizihiwe. Avuga ko hari hashize igihe adataramira mu Rwanda. Ati “Kigali mumeze gute. Ntewe ishema no kuba ngiye kubataramira. Muriteguye?", abitabiriye igitaramo bati 'yego', nawe ati 'birashimishije'.

Uyu muhanzikazi yahereye ku ndirimbo ze zirimo ‘Danger (Love Letter)’, 'This love', ‘Vitamin’ n’izindi. Yanyuzagamo akabaza abakunzi be niba bameze neza.

Asoze kuririmba izi ndirimbo, yavuze ko muri iki gitaramo harimo Nyina, abavandimwe be n’abandi.

 Ati “Rwanda Nziza Muraho. Nishimiye kugaruka mu Rwanda nyuma y'igihe kinini. Ndatekereza Mama wanjye ari hano, Mama urihe? Hari Inshuti, abavandimwe bari hano, ndishimiye cyane. Ndashimira Amstel, RG. Nakiriwe neza kuva naza. Ndizera muri kwishima.”

Yahise akomereza ku ndirimbo 'Guluma' yakoranye na Jules Sentore. Ni imwe mu ndirimbo zakomeje izina ry'aba bombi.

Mu rwego rwo kunamira umugabo we Radio babyaranye, Lilian yaririmbye indirimbo yanditswe na Radio iri mu rurimi rw’ikigande, ndetse avuga ko imwibutsa byinshi.

Yanaririmbye indirimbo ‘Ndabivuze’ yakorewe na Pastor P mu 2017. Yavuze ko Pastor P ari Producer wihariye wamukoreye indirimbo nziza ‘nk’iyi’.

Iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda, ndetse avuga ko iyo ayiririmba imwibutsa byinshi nk’Umunyarwanda.

Lilian yongeye kunamira Radio ubwo yaririmbaga indirimbo yakoreye umwana babyaranye. Avuga ko uyu mwana ari umunezero w’ubuzima bwe.

Avuga ko mu 2010 ari bwo yatangiye urugendo rwo kuba umubyeyi, abwira abari mu gitaramo basanzwe ari ababyeyi ko bumva neza icyo ari kuvuga.

Ati “Inseko ye [Umwana we] ivuze byinshi kuri njye.”

Mu rwego rwo kwimara urukumbuzi rw’umugabo we, yaririmbye indirimbo ‘Nyumbani’ n’izindi. Anaririmba zimwe mu ndirimbo z’itsinda Blue 3 yanyuzemo nka ‘Where you are’ n’izindi.

Uyu muhanzikazi yavuye ku rubyiniro yishimiwe mu buryo bukomeye, yakirwa na Slai wamamaye mu ndirimbo ziri mu rurimi rw’Igifaransa.

Uyu muhanzi wo mu Bufaransa yageze ku rubyiniro saa 23:09’ abaza abanya-Kigali niba biteguye kubyinana nawe. Ati “Ndabasuhuje mwese mumeze neza, muriteguye kubyinana nanjye.”

Yahise yanzika mu ndirimbo zirimo nka ‘La dernière danse’, ‘Ce soir’ n’izindi.

Uyu muhanzi yaririmbye acurangiwe n’abarimo itsinda rya Symphony Band. Akomeza gushimisha abanya-Kigali kugeza ku ndirimbo ‘Flamme’ yabaye idarapo ry’umuziki we.

Bigeze mu gitaramo hagati, yavuze ko urukundo Abanyarwanda bamukunda rutuma atekereza guhora ahakorera igitaramo, yizeza kongera guhataramira.

Yanavuze ko kuri we, abona akwiye gufata igihe cyo kuruhukira mu Rwanda. Ati “Ndatekereza hagati yanjye n'Abanyarwanda harimo urukundo. Nkwiye gufata igihe cyo kuruhukira mu Rwanda, kandi nzongera kuhataramira.”

Uyu muhanzi yavuye ku rubyiniro saa 23: 58 ashima uko yakiriwe, ariko abafana n’abakunzi b’umuziki ntibifuzaga ko asoza. Ni ku nshuro ya kane, yari ataramiye i Kigali. 

Kanda hano urebe amafoto menshi







Slai yaririmbye avuga ko afitanye urukundo rudasanzwe n'Abanyarwanda 

Uyu muhanzi ni ku nshuro ya kane ataramiye i Kigali, kubera igikundiro    

Hamwe na Amstel ubasha kuganira n'abo wasize mu rugo, ukanyurwa n'umuziki 

Slai yabyinishije Munganyinka Liliane  

Umwe mu bacuranzi b'ingoma bakomeye muri Neptunez Band


Slai yifashishije abaririmbyi na Neptunez Band bamufasha kuririmba nyinshi mu ndirimbo ze 

Icyo kurya no kunywa byari byateguwe ku bwinshi    

Abakobwa bashinzwe 'Protocol' bakiraga abanjira muri iki gitaramo


Abantu babyinnye karahava muri iki gitaramo cyabinjije muri weekend yo kwibohora 

Umuririmbyi wo muri Neptune wanyuze benshi muri iki gitaramo 

Yafataga amashusho y'iki gitaramo kugira ngo asigarane urwibutso 

Umubyeyi wa Lilian Mbabazi. Umukobwa we wamushimiye ku bwo kumuba hafi mu rugendo rw'ubuzima bwe 

Roberto uri mu bagize itsinda Neptunez Dj ryavanze umuziki w'indirimbo z'Igifaransa

 

Lilian Mbabazi yasabye abari mu gitaramo kumufasha kwibuka Radio


Umuhanzikazi Alyn Sano ukunzwe mu ndirimbo 'Fake Gee' yari muri iki gitaramo 

Abasore bashinzwe umutekano baganiraga buri wese abaza undi niba aho aherereye bimeze neza 

Abakunda umuziki w'indirimbo zubakiye ku Gifaransa, wari umwanya wabo 

Lilian Mbabazi yagiye asaba abakunzi be gufatanya nawe bakaririmba    

Mbabazi yageze ku ndirimbo yo kunamira umugabo we, yifashisha umubyinnyi  

Mbabazi yavuze ko Radio yamubereye urufatiro rw'umuziki we 

Uruganda rwa Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Miitzi, abitabiriye iki gitaramo batsiritse icyaka

  

Aho wabaga uri hose, icyo kunywa cyakugeragaho

  

Abasore bafatanyije gukata umuziki biratinda...

  

Etienne wo muri Symphony Band ari mu bacurangiye Slai i Kigali 


Byageze aho Lilian Mbabazi asanganira abafana mu byicaro 


Yavuze ko ari ishema kuri we kongera gutumirwa muri Kigali Jazz Junction, anashimira Amstel


Umuziki wo mu rurimi rw'Icyongereza n'Igifaransa wamukoze ku mutima

     

Producer Pastor P wakoze indirimbo 'Ndabivuze' ya Lilian Mbabazi 







AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND