Laboratwari y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL), yahuguye abanyamakuru 40 bakorera ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda ku bijyanye na serivisi zitandukanye itanga.
Kuva ku wa 27 Nyakanga kugeza ku 30
Kamena 2022, abanyamakuru batandukanye bari mu Karere ka Musanze kuri Classic
Hotel aho bahuguwe mu gihe cy’iminsi ine, ku mikorere ya RFL na serivisi itanga
zifasha abaturage mu butabera.
Aya mahugurwa yaranzwe n’ibiganiro
byatanzwe n’abahanga bakuriye amashami atandukanye muri RFL atanga serivisi,
abanyamakuru bagahabwa umwanya wo kubaza n’ibindi.
Bahuguwe kuri serivisi zirimo iya ADN,
iyo gupima inyandiko mpimbano (questioned documents and fingerprints service), gupima
ibijyanye n’imbunda n’amasasu (ballistics and toolmarks), iyo gupima
ibimenyetso by’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga (digital forensics), ijyanye
no gukora autopsies (kureba icyishe umuntu) n’izindi.
Hagarutswe kandi ku bwiyongere bw’abagana
RFL, iterambere mu bikoresho, kwiga kw’abakozi ndetse no gushaka ubuziranenge
bwo ku rwego Mpuzamahanga (standardization and accreditation) n’ibindi.
Asoza aya mahugurwa, Umuyobozi Mukuru
wa Rwanda Forensic Laboratory, Dr Charles Karangwa yavuze ko nta gushidikanya ko
yagiriye akamaro abanyamakuru ndetse na RFL muri rusange.
Ati “Sinshidikanya neza ko aya
mahugurwa atabagiriye akamaro, natwe kandi yatugiriye akamaro. Mwatanze
ibitekerezo byiza, byubaka, kandi mubaza n’ibibazo byiza bifasha gusobanukirwa
neza serivisi zitangwa n’ikigo cya Rwanda Forensic Laboratory.”
Akomeza ati “Nizera ntashidikanya ko
bizabafasha mu kazi kanyu ka minsi yose, kandi natwe bikadufasha uko tuzagenda
inzira imwe dusobanurira abaturage, abatugana, serivisi zitangwa muri RFL.”
Uyu muyobozi yavuze ko mu minsi iri
imbere iki kigo gifite gahunda nyinshi, ari nayo mpamvu bahuguye abanyamakuru
kugira ngo bazabafashe nk’ijwi rya rubanda mu kumvikanisha serivisi batanga n’ibindi.
Dr Karangwa avuga ko amahugurwa nk’aya
azakomeza, kandi ashyirwemo imbaraga ‘nk’uko mwabisabye’ kugira ngo habashe ‘gutegura
neza umunyamakuru uzaba ari umunyamakuru w’umwuga (Forensic Journalist).
Yavuze ko gukomeza gukorana n’itangazamakuru
bizabafasha kugera ku baturage, yaba abo mu Rwanda n’abo mu mahanga, abasaba gukomeza
kubera RFL ba Ambasaderi beza.
Ati “Twifuza ko mwakomeza kutubera
ijisho rya rubanda, mukatubera umuvugizi mwiza cyangwa se Ambasaderi mwiza.”
Kayihura Emma Sabine Iradukunda wa
Voice of Africa yabwiye INYARWANDA ko mu gihe cy’iminsi ine yari amaze muri aya
mahugurwa, yamenye mu buryo burambuye serivise zitangwa n’iki kigo kandi
bizamufasha mu kazi ke ka buri munsi no gusobanurira abaturage.
Ati “Icyo nungutse nk'umunyamakuru
ufite mu nshingano gusobanurira abaturage imikorere y'ibigo na serivise
bitanga, nasobanukiwe byuzuye serivise zitangwa na Rwanda Forensic Laboratory,
igihe zikenererwa, ndetse no kumenya ko iki kigo atari urwego rw'ubugenzacyaha
ngo kibe cyafata iya mbere mu gutabara ahari ikibazo n'iyo cyaba cyihutirwa mu
kugishakira umuti.”
Akomeza ati “Ibyo rero bizamfasha mu
gusobanurira abaturarwanda batari bafite amakuru kuri iki kigo, ibizatuma
bacyigana bazi neza uko gikora.
Abanyamakuru basabye ko habaho
kwifashisha bamwe mu banyamakuru bagakorana na RFL mu bikorwa bigamije kumenya
serivisi z’iki kigo.
Basabye kandi RFL gushyira muri buri
karere ishami ry’iki kigo rizajya rifasha mu gukusanya ibimenyetso bityo
bikorohera abaturage mu kubona ibimenyetso byifashishwa mu butabera,
hagashyirwaho kandi imirongo ya telephone izajya ifasha abaturage guhamagara.
Kamena 2021- Gicurasi 2022 hamaze
gukorwa ibizamini byo gupima abitabye Imana (Autoposy) bigera kuri 960; kuva
muri 2018-2019 hasuzumwe inyandiko mpimbano 221 ni mu gihe mu 2018-2020
hasuzumwe inyandiko 192.
Imyaka 16 irashize hatangiye gutangwa
ibijyanye n’ibimenyetso byifashishwa mu Butabera mu Rwanda.
Mu 2005, nibwo hatangijwe Kigali
Forensic Laboratory (KFL) bigizwemo uruhare na Polisi y’u Rwanda. Mu 2016, hatangizwa
Laboratwari y’Ibimenyetso hashingiwe ku itegeko No 4/2016 ryo ku wa 15/10/2016.
Mu 2018, RFL yahawe ubuyobozi
itangira gukora. Intego y’iki kigo ni ugutanga serivisi zinoze mu bijyanye
n’ibimenyetso bya gihanga ‘yaba imbere mu gihugu no hanze’, ku muntu ku giti
cye cyangwa se ikigo.
Iki kigo ubu gifite abakozi 84.
Harimo batatu bafite PHD, 31 bafite Master’s, 2 bafite Diploma na 43 bafite
Bachelors Degrees.
Miliyari 12 Frw zimaze gukoresha mu
gukomeza kwagura iki kigo, ku buryo byitezwe ko umwaka utaha hazaba hamaze
gukoreshwa nibura miliyari 19 Frw.
Mu kwagura serivisi zitangwa n’iki
kigo, buri kwezi abakozi bacyo bajya i Rusizi mu Bitaro bya Gihungwe n’i Rubavu
mu Bitaro bya Rubavu.
Ubu bamaze kugera kuri 40% y’abagana
iki kigo bidasabye ko banyura ku nzego za Leta. Intego ihari ni uko abaturage
bazajya bagana iki kigo nibura kuri 90%.
Imashini ziri muri iki kigo zifashishwa mu gukora ibizamini, zirimo izigura miliyoni 540.
Abanyamakuru 40 bakorera ibitangazamakuru bitandukanye bahawe impamyabushobozi ‘Certificate’ nyuma yo guhugurwa kuri serivisi zitangwa na RFL
Kayihura Emma Sabine Iradukunda wa Voice Africa [Uri hagati] yavuze ko yasobanukiwe byimbitse na serivisi zitangwa na RFL n'ububasha ifite mu gufata ibimenyetso
Uwimbabazi Eric washinze Ikinyamakuru 'Umurengenzi.com' [Uri hagati] ari mu bahuguwe na RFL
Aime Gerard Ufitinema washinze ikinyamakuru 'Impuruza' yasabye ko RFL yarushaho kwegera abaturage
Gaston Nirembere wa Televiziyo BTN yashyikirijwe
'Certificate' nyuma yo kumara iminsi ine ahugurwa
Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), Rwagasore Ruth yari amaze iminsi mu Karere ka Musanze mu mahugurwa yateguwe na RFL
Umunyamakuru wa AHUPA Media, Ange
Peace Niyonkuru ubwo yashyikirizwaga 'Certificate'
Dr Innocent Nkurunziza watanze ikiganiro ku bijyanye no gupima abitabye Imana (Autoposy)
Umunyamategeko wa Laboratwari y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera RFL, SP Evariste N Saba
Umuyobozi Ushinzwe Ireme rya serivisi zitangwa na RFL, Nkubito Sadiki yavuze ko hari ibigenderwaho mu gufata ibimenyetso no kubitangaza
Umukozi Ushinzwe Itumanaho muri RFL, Peace Nzahoyankuye Nicodem yasabye abanyamakuru gufasha RFL gukomeza kwegera abaturage
Dr Innocent Nkurunziza [Uri iburyo] ari kumwe na Ingabire Laurence Ushinzwe abakozi muri RFL [Uri ibumoso] nibo bashyikirizaga ‘Certificate’ abanyamakuru
Ntireganya Daniel, Umukozi Ushinzwe Itumanaho n'Imitangire ya serivisi mu bitaro bya Kacyiru ari mu bahuguwe na RFL
Umunyamakuru w'Ikinyamakuru Le Canape, Florent Ndutiye yasabye RFL kugira ishami muri buri Karere
Umwanditsi w'ikinyamakuru Kigalitoday, Ruzindana Charles
Abanyamakuru 40 bafashe ifoto y’urwibutso
nyuma yo guhabwa ‘Certificate’
TANGA IGITECYEREZO