Umunyarwanda Mutambuka Derrick uzwi nka Dj Dizzo yakomanyije imitwe ya bamwe mu bantu bamufashije kurangiriza ubuzima bwe mu Rwanda, nyuma yo kumenya ko yafunzwe mu gihe cy’imyaka 9 n'amezi icyenda akurikiranweho gufata ku ngufu abagore.
Kuva kuri uyu wa Kane tariki 30
Kamena 2022, abakoresha imbuga nkoranyambaga bambariye kugaragaza ko uyu musore
yisunze uburwayi bwa Cancer, ashyira mu mutaka icyaha cy’ihohoterwa yakoreye mu
gihugu cy’u Bwongereza aho yari amaze imyaka 17.
Ikiganiro cyabereye kuri ‘Twitter
Space’ cyahuje abantu ba hafi bo mu muryango wa Dizzo, n’abandi barimo
abafashije uyu musore kubona amafaranga yo kugaruka mu Rwanda, ntibemeranyije
ku buzima uyu musore yaciyemo.
Cyahawe umutwe ugira uti ‘We need our
money back’ [Turashaka gusubizwa amafaranga yacu].
Ibi byose byaturutse ku nkuru
zahererekanyijwe n’abantu zirimo izanditswe na The Chronicle Live, Daily Mail,
The Independent n’izindi.
Ku wa 4 Kanama 2017, The Chronicle yanditse
inkuru ivuga ko ‘Ufata ku ngufu [Derrick Mutambuka] yafunzwe imyaka icyenda n’amezi
icyenda, nyuma yo kwibasira bikomeye umugore mu muhanda.
Muri iyi nkuru, umwe mu batangabuhamya yabwiye
urukiko rwo mu Mujyi Sunderland City, ko mu ijoro ryo ku wa 19 Ukuboza 2015, Mutambuka
yari mu kabyiniro anywa inzoga anabyina.
Ahagana saa cyenda n’iminota 15,
asohoka asagarira umugore wari wenyine mu muhanda uzwi nka Hilton Road.
Icyo gihe, umunyamategeko we Ekwall
Tiwana, yavuze ko ubwana bwa Dizzo butari bwiza bitewe n’aho yagiye anyura, kuva mu Rwanda kugeza mu Bwongereza. Avuga ko ibyaha umukiriya we ashinjwa ‘biremereye
ariko nta bimenyetso bifatika bimushinja’.
Ku wa 5 Kanama 2017, Daily Mail iri mu
binyamakuru bikomeye ku Isi, cyo cyanditse ko Mutambuka yafashe umugore ku
ngufu amutera ibikomere 34.
Iki kinyamakuru gisobanura uko
byagenze kugira ngo uyu musore atere ibikomere uyu mugore. Kivuga ko Mutambuka
afite inkomoko mu Rwanda, kandi ko yatangiye gukora ibi byaha kuva tariki 20
Ukuboza 2015, ubwo yahuriraga n’uyu mugore ku muhanda.
Daily Mail inavuga ko abaharanira
uburenganzira bw’abagore, basabye ko Mutambuka ahabwa igihano gikomeye, kuko
abo yafashe ku ngufu yabasigiye ibikomere bidakira ku mutima.
Dj Dizzo yabwiye INYARWANDA ko
ibivugwa ari ukubeshya. Ati “Muvandimwe ibi ni ugusebanya! Imyaka 9 se naba
narafunzwe mfite imyaka ingahe.”
Yavuze ko atakomeza kwita ku biri
kuvugwa, kuko bishobora kugabanya iminsi ye yo kubaho. Ati “Ibi bintu nabibonye
byatesheje umutwe. Nshaka kuba nduhutse. Kuko indwara yajye nyivanze na 'stress' byanyica mu cyumweru kimwe.”
Ukoresha izina rya GoodFather kuri Twitter, watanze amadorali 80 yo gufasha Dj Dizzo ari nawe washyizeho Twitter Space, yavuze ati "Icyakurikireho navuze nti uyu muntu ni we cyangwa ni ukubeshya, baje kutwiba nk'uko byagenze kwa D'amour [Umukinnyi wa filime]."
"Erega umuntu ntabwo atinya
ishyamba atinya icyo barihuriyemo nacyo. Muryango n'abantu bagiye kumufasha,
uyu mwana mu by'ukuri mumuherekeje mukuri. Muri [….] mu by'ukuri mumuherekeje
mu kinyoma."
‘Umwirabura’ yanditse agira ati “Yego
yarakosheje kandi cyane, gusa kandi yarabihaniwe. Mumureke apfe neza ni ukuri.”
Anonymus-Rwanda yanditse agira ati “Uyu
se yaba ari Dj Dizzo cyangwa internet yaribeshye. Yahawe/yabwiwe
ko asigaje iminsi 90 yo kubaho cyangwa yo kuba yavuye ku butaka bw’u
Bwongereza. Ababizi batubwire.”
Amaburakindi ati “Ese wowe
ushyigikiye abashaka ko basubizwa amafaranga yafashijwe Dj Dizzo cyangwa uri
Contre yabo!? Eh ko bikaze!”
Inyamamare Benedic ati “nyabusa
nimube abantu, DJ Dizzo murumva abaye umwe muri twe yakwakira ate ayo magambo
yanyu. Reka tuvuge ngo ibyo byaha yarabikoze, basi mwaretse tukibuka ko impyisi
y'iwanyu basi ikurya ikurundarunda, basi tumurundarunde. Mbega isiiii”
Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 23
Kamena 2022, nibwo Dj Dizzo yahagurutse mu Mujyi wa London mu Bwongereza afata
indege ya Rwandair, agera mu Rwanda ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo ku wa
Gatanu.
Uyu musore yageze ku kibuga cy’indege
Mpuzamahanga cya Kigali, ari kumwe na Se umubyara ndetse na murumuna we.
Yakiriwe n’inshuti.
We n’umuryango we bahise bajya kuba
mu nkengero z’ubusitani bwa Rugende, aho Se w’uyu musore yubatse inzu.
Icyo gihe yabwiye INYARWANDA ko
akimara kumenya ko yarwaye cancer kandi bidashoboka ko yavugwa agakira, yasabye
ababyeyi be kumufasha akarangiriza ubuzima bwe mu Rwanda.
Ati “Nabwiye Papa nti rero iwacu
n’ubwo twahavuye hameze neza, ariko ubu ngubu haracyameze neza. […] N’ubu
umbajije niba narafashe icyemezo cyiza cyo kuza mu Rwanda nakubwira ngo yego!
Kubera ko gupfira mu mahanga, kuzana umurambo wawe […] Haba hari uburyo bubiri,
ni ukugushyingura cyangwa se bakaguhamba hariya kandi kuzana umurambo birahenda
cyane.”
Akomeza ati ‘Ndamubwira nti ndashaka
gutaha mu Rwanda [Abwira Se] kuko mu Bwongereza nta kintu mpasigaje.”
-Soma inkuru ya The Chronicle Live
-Soma inkuru ya The Independent
Abanyarwanda baba mu muhanga no hanze
barasaba ko Dj Dizzo abasubiza miliyoni 9 Frw bakusanyije kugira ngo agaruke mu
Rwanda
Dizzo abaye yarahamijwe ibyaha byo gufata ku
ngufu mu 2015, agakatirwa gufungwa imyaka 9- Byaba bivuze ko yagarutse mu Rwanda
atarangije igifungo yahawe
Dizzo bivugwa ko yafunzwe imyaka 9
ashinjwa ibyaha byo gufata ku ngufu abagore babiri ubwo yari akiri mu Bwongereza
Dizzo yavuze ko ibiri kuvugwa ari
ukubeshya, kandi ko atafata umwanya wo kubyitaho
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DJ DIZZO UBWO YARI AGARUTSE MU RWANDA
TANGA IGITECYEREZO